Bugingo Patrick uzwi cyane mu muziki ku izina rya Pastor P avuga ko uretse umuziki yasanze Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarateye imbere mu ngeri nyinshi; akavuga ko hari ibyo we nk’usanzwe ukora mu by’ubuhanzi hari ibyo agiye kurushaho guhindura nyuma y’urugendo rw’ibyumwer bibiri aheruka kugirirayo we na King James.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Ugushyingo 2013 nibwo aba basore bagarutse mu u Rwanda bavuye kuri uyu Mugabane w’Amerika aho bari barajyanywe n’ibikorwa bitandukanye harimo no gukora indimbo ya “King James” na “ Kevin Little” ndetse n’amashusho ya zimwe mu indirimbo ze zakozwe na Pastor P.
Aganira na IGIHE, Pastor P yatangarije IGIHE ko ibyo bajyiye gukora byose byajyenze neza kandi ko bahungukiye byinshi.
Yagize ati “Bumwe mu bumenyi twakuyeyo ni uko usanga hari ukuntu ushobora gucuruza ibihangano byawe ku urubuga rwa “internet” kandi bikagurwa cyane, hari nk’abahanzi bo muri Amerika twe tutaba tuzi cyane bagurisha indimbo zabo kuri interneti kandi bikabatunga”.
Uretse gucuruza indirimbo kuri Internet, Producer Pastor P avuga ko we na King James bahigiye imikorere mishya yo kumenyekanisha ibikorwa byabo no kurushaho kubyaza inyungu umuziki bakora.
Tumubajije uko ibikorwa byari byabajyanye byagenze, Producer Pastor P yagize ati “Ku uruhande rwanjye byagenze neza, cyane ndetse ; abantu wasangaga bazi “James” ariko barabuze aho bakura indimbo ze. Hari naho twageraga ukabona abantu baramuzi tutari tuzi ko bamuzi, byagenze neza cyane”.
Producer Pastor P avuga ko kimwe mu byabagoye bakigera ku mugabane w’Amerika ari ihinduka ry’amasaha, ibiryo batamenyereye ariko ko babashije guhita babimenyera mu gihe gito.
Pastor P yatangarije IGIHE ko muri iyi minsi ahugiye cyane mu gutunganya album ya “King James” ndetse ko afitanye imishinga ( project) ya muzika ari gukorana n’abahanzi bo mu Burndi barimo “Big Fariouz”, “Samantha”, “ Mukombozi” n’abandi.
Yashoje ikiganiro yagiranye na IGIHE agira ati “Muri iyi minsi ngiye gukora cyane birenzeho nubwo n’ubusanzwe nakoraga neza ariko ngiye kurushaho gushyiramo imbaraga”.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2013, Producer Pastor P ari jkumwe na King James bahagurutse i Kigali berekeza i Bujumbura mu Burundi aho batumiwe mu gitaramo cya Beer Fest cyateguwe na Brarudi giteganijwe kuri uyu wa Gatanu.
Umva zimwe mu ndirimbo gakondo Producer Pastor P aheruka gutunganya:



















TANGA IGITEKEREZO