Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda basubiramo indirimbo z’abahanzi bo ha mbere cyane abo mu myaka ya za mirongo icyenda (1990) gusubiza hasi batangaza ko babiterwa no kuba bifuza guhuza abafana b’umuziki wa kera n’abubu bitewe nuko abaziyumvagamo mu gihe cyabo bageze aho batakizumva ahubwo bakumba izigezweho ubu.
Aganira na IGIHE, Safi, umwe mu bagize itsinda Urban Boyz yatangaje zimwe mu mpamvu zituma basubiramo indirimbo za karahanyuze zakunzwe mu bihe byo ha mbere.
Ati “Dusubiramo indirimbo zo ha mbere bitewe nuko higeze kuvuka ikibazo cyuko abahanzi b’ubu n’aba kera batumvikanaga kuko umuziki w’ubu twakwita ugezweho wabangamiraga umuziki wa karahanyuze bigatuma udakundwa bitewe n’aho ibihe bigeze”.
Uretse indirimbo “Mama Munyana” ya Sebanani André, Urban Boyz bigezeubiramo igakundwa ariko umuryango we ntubyishimire biza gutuma ihagarikwa, ubu baritegura gushyira hanze indirimbo “Ansila” basubiyemo.
Ishimwe Clément, umujyanama w’itsinda ry’abahanzi bakorera umuziki muri studio ya Kina Music we atangaza ko kuba barasubiyemo indirimbo “Rubanda” bafatanyije na nyirayo (Makanyaga Abdul) ari intego yabo ati ”Twabikoze kugira ngo duhuze abakundaga umuziki wa kera n’abakunda umuziki w’ubu, bose babashe kwiyumve muri izi ndirimbo bongere kuzumva ari nabyo bituma zikundwa cyane iyo zisohotse”.
Lil G na we uherutse gushyira hanze indirimbo yasubiranyemo na Mavenge yatangaje ko we yayisubiranyemo na nyir’ubwite kuko yayikunze kuva akiri muto ubwo yari afite imyaka itatu gusa akaza kuyisubiranamo na Mavenge ubwo bari bageze igihe bombi ari abahanzi.
Ati : “Kuva mfite imyaka itatu nibwo natangiye gukunda indirimbo “Gakoni k’abakobwa”. Nayumvaga umukozi wo mu rugo ayiririmba ubwo twajyanaga ku ishuri, ntangira kuyikunda kugeza n’ubu ubwo dukoranye iyi ndiririmbo, kuko nabyo nabyifuje.”
Gusa ariko bigaragara ko bamwe mu bahanzi basubiramo izi ndirimbo kugira ngo bakomeze bavugwe mu itangazamakuru, banarebe uko barushaho gukundwa.
Izindi ndirimbo zasubiwemo
Abahanzi Meddy na The Ben bari muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika na bo baherutse gukorana indirimbo basubiyemo y’umuhanzi Niyomugabo Philemon, izwi ku izina rya “Zirikana”.
Indirimbo “Mama Wambyaye” ya Mihigo François Chouchou yasubiwemo n’umuhanzi Selelmani.
Itsinda Just Family naryo ryasubiranyemo n’umuhanzi Saputu indirimbo ye “Ampora ku Mutima”.



















TANGA IGITEKEREZO