00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: LickLick ntakibarizwa muri “PressOne” ndetse no muri Chicago

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 12 June 2013 saa 10:53
Yasuwe :

Nyuma y’aho byari bimaze igihe bihwihwiswa n’abantu batandukanye bakurikiranira hafi amakuru yo muri “PressOne” bavuga ko producer Licklick wakoreraga muri iyo studio yaba atakibarizwa mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no muri “PressOne” nyir’izina. Gusa Licklick yagize byinshi atangariza IGIHE kuri ayo makuru.
Mu kiganiro Licklick yagiranye na IGIHE yagize byinshi atangariza abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange.
IGIHE: Muraho neza Licklick? (…)

Nyuma y’aho byari bimaze igihe bihwihwiswa n’abantu batandukanye bakurikiranira hafi amakuru yo muri “PressOne” bavuga ko producer Licklick wakoreraga muri iyo studio yaba atakibarizwa mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse no muri “PressOne” nyir’izina. Gusa Licklick yagize byinshi atangariza IGIHE kuri ayo makuru.

Mu kiganiro Licklick yagiranye na IGIHE yagize byinshi atangariza abakunzi be ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange.

IGIHE: Muraho neza Licklick?

Licklick: Amakuru amakuru?!

IGIHE: Aho muri USA mumeze mute?

Licklick: Sha tumeze bon kabisa nta kibazo dufite na kimwe, kuko turarushaho gukora akazi kacu neza cyane.

IGIHE: Amakuru amaze iminsi avugwa ko waba utakibarizwa muri studio ya “PressOne” byaba byifashe gute?

Licklick: Yea nibyo koko, gusa nkoreramo nka producer usanzwe nk’uko haza undi nawe agakora.

IGIHE: Haba hari impamvu yatumye se uva muri “PressOne”?

Licklick: Sha oya kabisa, gusa ni uko nashatse gukora business zanjye ndetse narushaho kunoza akazi nkora. Kuko nta kibazo na kimwe dufitanye.

IGIHE: Hanyuma se koko ntukiba muri Chicago?

Licklick: Ntabwo nkiba muri Chicago, kuko ubu nsigaye ntuye mu yindi Leta yitwa “Dayton Ohio”.

IGIHE: Nyamara uko gutandukana na “PressOne” yakoreraga Chicago ugahita unajya mu yindi Leta ntibyaba bishoboka ko haba hari ibitagenda neza Lick?

Licklick: Nakubwiye ko ari ugashakisha ubuzima, kandi nzajya nkorera indirimbo abahanzi bakoreramo nibaramuka bankeneye, gusa kimwe n’uko bashaka undi ubakorera nta kibazo.

Kugeza ubu rero nyuma y’icyo kiganiro na Licklick yanatangaje ko arimo kubarizwa muri studio yindi yitwa “More Records”.

Twagerageje kuganira na Meddy ngo agire ibyo adutangariza gusa yanze kugira ikintu na kimwe atangaza.

IGIHE: Meddy muraho?

Meddy: Bite se man?

IGIHE: Amakuru se?

Meddy: Ni sawa kabisa nta kibazo dufite hano muri USA.

IGIHE: Amakuru avuga ko mwaba mwaratandukanye na producer Licklick byaba aribyo?

Meddy: Yeweeeeeeeee!!!

IGIHE: Ko bigutangaje se Meddy?

Meddy: Ibyo bintu mwabivanye he? Ninde wabivuze?

IGIHE: Twashakaga kumenya koko nimba ibivugwa byaba ar’impamo!

Meddy: Banza umbwire aho ayo magambo yavuye!!

IGIHE: Wowe gira icyo utangaza cy’ukuri ku bivugwa wikwita aho amagambo yavuye!

Meddy: Ese ubundi turimo kuganira bisanzwe cyangwa ni interview?

IGIHE: Wowe nyibwirira turimo kuganira!

Meddy: Ntacyo mfite nabivugaho.

Ni uko byifashe muri “PressOne” ibarizwamo: Meddy, The Ben, Cedru na K8 Kavuyo.

Licklick
Mu bihe bitandukanye bya Licklick
Nguyu Licklick werekeje muri "More Records".
Licklick muri studio
Mababazi Licklick wabarizwaga muri "PressOne".
Cedru, The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bagize "PressOne'.

Gusa amakuru anatangazwa na bamwe mu baturanye n’abo basore, bavuga ko Meddy, The Ben na Cedru, babana mu rugo rw’umuntu wabikundiye akabafata nk’abana be, naho K8 Kavuyo akaba abana na Bahati Grace banafitanye umwana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages