Mu Burundi, itsinda rya muzika ry’abavandimwe riri mu yamenyekanye cyane ryitwa “Lion Story” riririmba mu njyana ya Reggae, biyemeje kudatinya bakabwiza ukuri abayobozi n’abandi bose barenganya abanyagihugu babinyujije mu mpano yabo yo kuririmba.
Urugero ku bijyanye n’iyi ntego ni nk’aho baririmba bati“….Ntukarye umunyagihugu, ntukaryame ku munyagihugu”, bakongera bati “Mu nama nshingamateka, mu buzima bwa Leta, mu mashuri ni akajagari...”
Iri tsinda mu Kirundi ryiyita “Inkuru y’Intare” rimaze imyaka 13 riririmba, rigizwe n’abahanzi icumi bagaragara iyo bari kuririmba ku rubyiniro (stage) bakaba bamaze gushyira hanze ‘Album’ ebyiri ari zo “Independence” na “Ikangure”.
Batandatu muri aba bahanzi ni abavandimwe ku babyeyi bombi, naho zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe mu Burundi ni nka “Imbabazi”, “Yibaza Ngo”, “Ijwi ry’Umunyagihugu”, “Africa”, “Ikangure”, “Yehova”, “Ico Twipfuza” n’izindi.
Dore ikiganiro kirambuye twagiranye ku buzima n’ibindi bireba iri tsinda:
IGIHE: Romeo, umwe mu bagize itsinda Lion Story, watubwira uko mwatangiye ubuhanzi?
LION STORY: Twatangiye mu 1999, ari jyewe Sikubwabo Romeo n’undi witwa Patience. Twariganaga mu ishuri anyicara imbere. Yari azi kuvuza gitari nanjye nkamenya kuyivuza. Nasanze azi umuziki nanjye nywuzi, dutangira dutyo gusurana tuza no kubwirana ko twakorera hamwe dushinga itsinda dutyo. Twafashe izina rya Lion Story, ariko tumaze kugira amazina atatu n’ubwo abantu batayazi yose.
Twatangiriye mu Ntara yitwa Gitega. Mu 2003 twagiye i Bujumbura tumaze kumenya umuziki cyane, tumaze gucuranga igitaramo cyacu cya mbere twaramaze kwitwa Lion Story.
IGIHE: Ese itsinda Lion Story muri bangahe?
LION STORY: Igizwe n’abantu benshi, ari abagaragara n’abatagaragara kuri stage (urubyiniro). Ubundi igizwe n’abantu benshi. Turetse iby’imiryango hari abantu duhora tugendana ufata amashusho (cameraman), uducungira umutekano (securite), abandi baba bashinzwe kujya kureba uko igitaramo giteguwe, aho abantu bazashikira n’ibindi.
IGIHE: Ni gute mwatangiye ubuhanzi bwanyu?
LION STORY: Hari igitaramo cya Festival cyitwaga One Love Peace Concert, ni cyo cya mbere twaririmbyemo baduhaye umwanya, turirimbye ni bwo twahise tubona umuntu udutera inkunga dukora indirimbo ya mbere yitwa “Ijwi ry’Umunyagihugu” irakundwa cyane mu Burundi bwose.
Nyuma twaje kubona umuntu adutera inkunga dutangira gutegura ibitaramo byacu kuri CCF, abantu barayikunda cyane.
Twaje kujya mu marushanwa yitwa Talent show tuvamo turi aba kabiri. Twaje kujya muri PAMA Awards y’i Burundi ya 2009 turayitwara. Andi marushanwa twagiyemo mu Burundi yitwa “Umuririmbyi kuri RPA”.
Umwaka ushize indirimbo yacu niyo yabaye iya mbere yitwa “Imbabazi” baduhemba kujya gukora indirimbo muri Tanganyika. Ikindi gihembo ni icya Radio Bonesha FM.
Umwaka ushize twatumiwe muri Uganda dutumirwa muri Bayimba Festival, naho barishima cyane.
IGIHE: Mukunda kuririmba ku ki?
LION STORY: Ubutumwa turirimba ni ubutabera (la justice), ukuri (la verité), kubahana (le respect), urukundo (l’amour).
IGIHE: Ko iyo wumvise zimwe mu ndirimbo zanyu usanga harimo ubutumwa bukomeye cyane benshi batinya kuvuga, mwebwe mubona abantu babwakira bate iyo muburirimbye?
LION STORY: Muri rusange ubutumwa turirimba usanga abantu bamwe na bamwe batabukunze, ariko turirimba ibibaho mu Burundi. Dushaka kubikosora nk’urubyiruko tubicishije mu buhanzi.
IGIHE: Bivugwa ko umwe muri mwe yigeze gufungwa ku mpamvu za politiki. Wagira icyo ubitubwiraho?
LION STORY: Hari uwitwa Patience yarafunzwe abeshyerwa. Ibyo bari bamufungiye si ukuri twe tuzi ko bari bamufungiye ibyo yari yaririmbye.
IGIHE: Yaba ngo amaze gufungurwa yarahise ahindura imwe mu ndirimbo zanyu akongeramo igitero kivuga iby’uko yafunzwe?
LION STORY: Ni indirimbo ‘Imbabazi’, harimo igitero yongeyemo abiririmbamo. Icyo gitero yagihimbiye muri iyo ndirimbo turi kuyiririmba.
IGIHE: Ni ibihe bibazo mujya mugirana n’ubuyobozi kubera gushaka kubakebura?
LION STORY: Ubwo twamurikaga ‘Album’ yacu “Ikangure” twateguye igitaramo baraduhagarika batumaho umuntu uvuga ko twamwibye izina, batubuza gukora igitaramo duhita tubyigiza imbere icyumweru. Baraturetse dukora igitaramo ariko batugoye, hari umwijima.
Kimwe mu bitaramo lion Story bakoreye i Bujumbura:
IGIHE: Watubwiye ko mugenda murushaho gukundwa, ni gute mubona ko abafana banyu bagenda biyongera?
LION STORY: Iyo ukoze igitaramo abantu bagenda biyongera; urebye aho twahereye n’aho tugeze ubu ubona ko dutera imbere. Hari ahantu hamwe tudashobora gukorera igitaramo bitewe n’uko hangana, kuko bamaze kuba benshi cyane.
IGIHE: Ese mubona koko mu Burundi hakirimo akarengane ku buryo ari na ko mwahisemo kuririmbaho?
LION STORY: Iyo uhimbye indirimbo ukayiririmba iyo abantu babaye benshi bayikunze ni bwo uhita ubona ko ari benshi baba barenganywa. Duhereye ku miziki tukareba ubona ko abantu benshi barenganyijwe kandi ni ukuri kwabuze. Nka Politiki yo mu Burundi uyirebye urabona ko harimo ibinyoma nta kubwirana ukuri kurimo.
IGIHE: Ni ubuhe butunzi mu mafaranga mumaze kugira muvanye mu muziki?
LION STORY: Nta mafaranga menshi turabona mu muziki, hari na bimwe dukora ku buntu.
IGIHE: Tugiye ku bindi, mukunze gutembera mukajya mu Rwanda. Ni iki mushima mu muziki nyarwanda?
LION STORY: Dushima ko umuziki wo mu Rwanda ubona ko uri kugana ku kuba ‘Live’. Nka Mani Martin umuziki we awuganisha kuri ‘Live’; i Burundi ushyizemo CD nta muntu n’umwe uza kureba.
Ikindi navuga ni uko umuziki nyarwanda nshima ko abakobwa bajya mu muziki cyane kurusha abo mu Burundi. Usanga abakobwa mu Burundi bakunze kuba ari ‘gospel’. Icyo ndagishima uburinganire (gender balance) mu bijyanye n’umuziki usanga abakobwa bakora na Hip-Hop ni byiza.
Ikindi nshima ku muziki nyarwanda nshimira ubuyobozi kuko abayobozi bazi agaciro k’umuhanzi bafata ingamba zo gushyigikira abahanzi ku maradiyo bacuranga, iwacu aho bakunda gucuranga indirimbo z’abarundi ni nka Radio ‘CCIB’ ahandi usanga akenshi bicurangira indirimbo zo hanze.
IGIHE: Ni iki unenga mu muziki nyarwanda?
LION STORY: Mu Rwanda umuziki wa ’playback’ ufite ingufu nyinshi ugatuma habura ’creativite’.
IGIHE: Ni iki wasaba abahanzi nyarwanda ngo bahindure mu muziki wabo?
LION STORY: Ni ugushyira ingufu cyane mu muziki wa ’Live’ n’umwimerere (naturel), biragoye ariko iyo umenyekanye umenyekana hose.
IGIHE: Ni iki mwiteze nk’umusaruro w’ubutumwa mutanga mubinyujije mu muziki?
LION STORY: Ibihe twavukiyemo usanga twarakuriye mu bihe bitameze neza cyane. Urebye indwano, amajenoside n’ibindi bibi cyane. Ibyo byose byateye urwango no kubeshya, ntuvuge ikintu uko kiri.
Urebye ukareba abarundi aho bageze usanga akantu k’ubumuntu karagiye, ugasanga kurenganya no kwiba byariyongereye. Twebwe impano Imana yaduhaye ni ukugerageza kubihindura tubicishije mu ndirimbo.
IGIHE: Murakoze kuri iki kiganiro tugiranye
LION STORY: Murakoze namwe



















TANGA IGITEKEREZO