Hashije iminsi mike Ouedraogo, wari warashakanye na Ishimwe Vestine warebererwaga inyungu na Iréné, abwiye bamwe mu banyamakuru ba shene za YouTube ko asigaye anavugisha Iréné ariko ntamusubize.
Ubwo urubanza rwe n’umugore we Ishimwe Vestine rwasubukurwaga, rukaburanishwa mu muhezo ku wa 2 Ukwakira, Ouedraogo yaganirije abo banyamakuru ariko ababuza kumutunga mikoro cyangwa kamera.
Mu byo yababwiye uwo munsi, yahamije ko yashimuswe na Iréné akinjizwa n’umuntu ukomeye mu modoka, akamujyana mu bukwe bwa Iréné kandi atabishakaga, nta n’ubutumire yahawe, akaba anasigaye amwandikira ubutumwa bugufi bwinshi ariko undi ntamusubize na gake.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 4-5 Ukwakira 2026, ubwo yari mu kiganiro ‘The Choice Live’ cya Isibo Tv, Iréné yisobanuye kuri izi ngingo, abyamaganira kure.
Ati “Ubu ngushimuse nakujyana mu ruhame? Nkagushimuta nkakujyana mu bukwe burimo camera iri gutambutsa amashusho imbonankubone? Uri igiki se ubundi? Icya kabiri, kugira ngo ukore iki se ubundi, ni wowe mugeni?“
Iréné yakomeje agira ati “Ariko babikure mu buzima bwanjye kuko ntaho bihuriye. Ndi nde se wo gushimuta umuntu muri uru Rwanda? Ni uko ntazi neza koko nimba ari we wabivuze”.
Phil Peter wari muri iki kiganiro, akaba yaranambariye Iréné muri ubwo bukwe, yahamije ko koko yabonaga Ouedraogo atameze neza urebeye inyuma ku isura.
Nk’umunyamakuru wari ubajijwe akazi Ouedraogo akora mu Rwanda, Iréné yavuze ko ntako azi ariko ko yigeze kugerageza kubibaza agahabwa ibisubizo bihabanye.
Ubukwe bwa Iréné n’umugore we, Nishimwe Liliane, bwabaye ku wa 15 Kanama 2026 bubera ku Gisozi mu Mujwi wa Kigali. Bwitabiriwe n’ibyamamare nka Chriss Eazy, Rocky Kimomo, Edouard Bamporiki, Mariya Yohana, Inkindi Aisha, n’abandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!