00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mani Martin azitabira “Bayimba International Festival” muri Uganda

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 23 April 2013 saa 02:57
Yasuwe :

Mani Martin umuhanzi umaze kumenyekana mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu maserukiramuco atandukanye, ku itariki ya 6 Gicurasi 2013 azerekeza muri Uganda, mu mujyi wa Jinja, mu iserukiramuco ryiswe “Bayimba International Festival”.
Nyuma y’aho mu minsi ishize Mani Martin yagiye aririmbira mu bihugu bitandukanye by’abaturanyi, yabwiye IGIHE ko agiye gukomeza kumenyekanisha ibihangano nyarwanda.
Yagize ati “ Nyuma y’aho mvuye muri Tanzania na Congo, kuri ubu ngiye kwerekeza mu (…)

Mani Martin umuhanzi umaze kumenyekana mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba mu maserukiramuco atandukanye, ku itariki ya 6 Gicurasi 2013 azerekeza muri Uganda, mu mujyi wa Jinja, mu iserukiramuco ryiswe “Bayimba International Festival”.

Nyuma y’aho mu minsi ishize Mani Martin yagiye aririmbira mu bihugu bitandukanye by’abaturanyi, yabwiye IGIHE ko agiye gukomeza kumenyekanisha ibihangano nyarwanda.

Yagize ati “ Nyuma y’aho mvuye muri Tanzania na Congo, kuri ubu ngiye kwerekeza mu gihugu cya Uganda, ibi bitaramo maze gukora muri ibi bihugu duhana imbibi byagiye bimenyekanisha muzika nyarwanda, kuko usanga iyo tumaze kuririmba baba bashaka kumenya igihugu ukomokamo, bityo rero nkaba mfite gahunda yo kurushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda”.

Mani Martin yatangaje ko najya muri Uganda azajyana n’itsinda rimucurangira ryitwa “Kesho Band”.

Reba indirimbo "Intero y’Amahoro" ya Mani Martin.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages