Umuhanzi Mani Martin umaze kugira izina rikomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, bitewe no kuba amaze kwitabira amwe mu maserukira muco atandukanye yo mu bihugu nka Congo, Tanzania, ndetse n’ U Burundi, kuri ubu abinyujije k’urukuta rwe rwa facebook yagaragaje ko ababajwe cyane n’amagambo benshi bakomeje kuvuga k’umuhanzi Cecile Kayirebwa.
Nk’uko yabicishije k’urukuta rwe rwa facebook yagize ati: “ Ndatangaye, ndanababaye cyane, cyakora sintunguwe kuko isi yamaze kunteguza ko ibyo umuntu atiyumvisha ko byaba byose biba bishobora kubaho! Mana we, dutuye mu isi idashima icyiza ahubwo kimakaza ikibi, hakaba n’ubwo dushima ikibi tukagaya icyiza kubw’inyungu zacu bwite, cyangwa twabona icyiza tukagishakamo ikibi kugira ngo ikibi kirusheho kwimakazwa cyokabura intebe i Rwanda. umuntu akora neza none agakomerwa amashyi na bake babimenye, ejo yakora nabi dore ko twese twaremanywe ububasha bwo gukora neza cyangwa nabi, ugasanga bimenywe na bose, n’utakuzi akavuga iyo nabi yawe kandi ineza yawe ntiyifuze no kuyumva”.
Mani Martin akomeza agira ati: “ Kuva mvutse kugeza ubu sinari narigeze ntekereza ko hari umuntu w’i Rwanda uhavuka, uhatuye cyangwa uhakomoka, unahazi n’uhakunda, uzi cyangwa wabariwe ubusugire bw’umuco w’abene gihanga watinyuka kwandika, kuvuga cyangwa gutekereza ijambo nk’iryo nsomye ahantu, uwo yagize ati: “ Cecile Kayirebwa nagende, areke gusaza yanduranya, nareke gusazira mu manza yitwaza ngo yarahanze, ntacyo yaririmbye kiruta icy’abandi, nakure inda nini aho, cyangwa ngo ibihangano bye byabaye Outdate, ibyo byo cyakora kuko biri mu rurimi rw’imahanga wanasanga ntabashije kumva neza ikivuzwe, gusa n’uwabivuze simugaya kuko mu buzima tugizwe no kuba dutereza binyuranye ni nabwo buryohe Imana yashyize kuri iy’isi.
Nk’uko n’uhinga indabo atatera izifite ibara rimwe, ishyiramo amabara atandukanye kugira ngo zishimishe amaso y’abazirora nawe ubwe, buriya nyine nawe niyo myumvire ye sindenganyije, gusa nyine nanjye nk’umukunzi w’Imena wa Cecile Kayirebwa nshobora kuba nabashije kuganzwa n’amarangamutima bigatuma wenda mbabazwa n’ibitababaje, cyakora kuri njye yarakoze cyaaane! ni umuntu ukomeye cyane mu mutima wanjye, ku buhanzi bwanjye no ku muco nyarwanda. Nta kintu navuga ku by’urubanza rwe, gutsinda cyangwa kudatsindwa, kuba yaba afite ukuri cyangwa atagufite, byo bizwi n’abanyamategeko, gusa kuba yarakoze kandi n’ubu agikora kandi byiza byo ndabizi, ndetse rwose kuri njye numva nta kintu na kimwe cyagakwiriye gutuma twihutira kwandika kuvuga no gukwiza amagambo atesha agaciro ibihangano n’izina by’uyu mubyeyi watubyaje INGANZ0 njye n’abandi batari bake! uko byasa kose Cecile KAYIREBWA ni umuntu ufite byinshi byiza yakoze. Nta n’ukwiriye kubishidikanyaho, cyakora ku mugani wa Padiri” Nyagasani aduhe inema yo kujya dukaraga ururimi mu kanwa inshuro zirindwi mu kanwa mbere yo kuvuga nk’uko bible ibivuga”.
Maman, ndagukunda, ndakubaha kandi nzahora ngukunda kuko kubaho kwawe muri muzika byangize uwo ndiwe uyu munsi nzahora ngusabire imigisha ya nyagusani uragahora wizihiwe uragahorane Imana n’abantu”.
Soma amwe mu magambo ari mu ndirimbo ya Mani Matin yise " Intero y’Amahoro".



















TANGA IGITEKEREZO