Kuri uyu wa Gatatu, Umuhanzi Intore Masamba arekeza i Kampala, yitabiriye ubutumire bwa Chameleone mu gitaramo ‘Badilisha concert’ azahuriramo n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ku butumire bwa bw’umuhanzi Jose Chameleone wo muri Uganda, Massamba ni we munyarwanda wenyine uzamufasha hamwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare baturuka mu bihugu by’aka karere, nka RedSun wo muri Kenya, Professor Jay, Mr Nice, Ali Kiba na Diamond Platnumz bo muri Tanzania, n’abandi mu gitaramo yise “Badilisha Live Concert” kizabera ahitwa ‘Kyadondo Rugby Grounds’.
Masamba yatangarije IGIHE ko nyuma y’icyo gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2013, Massamba azataramira bukeye bw’aho mu gitaramo kimenyerewe nka ‘Rwandan Night’ kizabera ahitwa ‘Club Rouge’.
Yagize ati “Tuzaririmba muri ‘Badilisha Live Concert’ ku wa Gatanu, ariko mfite n’umwihariko wo kuzataramira Abanyarwanda batuye i Kampala ku wa Gatandatu muri Club Rouge. Ndasaba Abanyarwanda bose batuye Uganda n’abazaturuka mu Rwanda kwitabira ‘Rwanda Night’ tukereka abanyamahanga ibyiza by’umuco nyarwanda.”
Abahanzi b’ibikomerezwa bazaririmba muri ‘Badilisha Live Concert’:



















TANGA IGITEKEREZO