Massamba Intore umwe mu bahanzi baririmba injyana y’umuco gakondo, ku mugoroba wo ku itariki ya 15 Gicurasi 2013 ahagana ku i saa kumi nimwe z’umugoroba, nibwo yerekeje mu gihugu cy’U Bwongereza aho azataramira abazaba bitabiriye Rwanda Day.
Aganira na IGIHE, Massamba Intore yatangaje uko yakiriye ubwo butumire, yagize ati: “ Mu byukuri byaranshimishije cyane kubona ngiye kongera gutaramira abanyarwanda bari mu Bwongereza, kuko ni abantu bakunda indirimbo z’umuco w’igihugu bakomokamo, kandi by’umwihariko nkaba ndi umwe mu bahanzi bakora izo ndirimbo zibakumbuza U Rwanda”.
Byari biteganyijwe ko Massamba Intore ajyana n’abandi bahanzi barimo, Knowless ndetse na King James, gusa ntibyaje gukunda kuko hari bimwe bagombaga kubanza kuzuza, bikaba biteganyijwe ko uno munsi aribwo bari bwerekeze mu Bwongereza aho bazahurira na Massamba Intore.
Massamba Intore, King James na Knowless, bakazagaruka ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2013.
Umva imwe mu ndirimbo Massamba Intore ateganya kuzaririmbira abazaba bitabiriye icyo gitaramo.



















TANGA IGITEKEREZO