Nyuma yo kwitabira igitaramo cya bereye i Londres mu Bwongereza ku itariki ya 18 Gicurasi 2013 cya Rwanda Day, Massamba Intore umwe mu bahanzi basusurukije imbaga y’abanyarwanda igera ku 3000 yari yitabiriye ibyo birori, yaje kuririmba indirimbo nshya yari akirimo gukorera muri studio itararangira yise “Rwanda itajengwa na Nani”, ayiririmba by’umwimerere ‘live’ aza gusabwa ko akigera mu Rwanda yazayitunganya neza akayiboherereza, kuri ubu Massamba yamaze gushyira mu bikorwa icyo kifuzo cy’abakunzi be.
Nk’uko yabitangarije IGIHE, Massamba Intore yagize ati: “Ubwo mperuka mu gitaramo cya Rwanda Day cya bereye i Londres mu Bwongereza naje kuririmba indirimbo nari nkikorera muri studio itararangira nyiririmba ‘live’ mu ijwi ryanjye, gusa yashimishije abantu benshi bari aho baza kunsaba ko nazayikora neza hanyuma nkayibagezaho, kuri ubu rero namaze gushyira mu bikorwa icyifuzo cyagizwe n’abakunzi banjye”.
Massamba Intore akomeza avuga ko we kimwe n’abagize be bagize “Gakondo Group” barimo gukora ibishoboka byose kugirango bakomeze gusigasira umuco nyarwanda bakomeza kugarura imitima ya benshi babakorera indirimbo zijyanye n’umuco, anakomeza gusaba ko umuntu yaririmba indirimbo ashaka ariko akibuka ko igihugu cye gikeneye ko umuco wacyo wazamuka kurusha kuzamura iy’ibindi bihugu.
Amwe mu mafoto ya Massamba yo mu gitaramo cya Rwanda Day.
Umva indirimbo "Rwanda itajengwa na Nani" ya Massamba.



















TANGA IGITEKEREZO