Uyu muraperi uza imbere mu bahanzi bakorera umuziki muri aka karere ashyizwe kuri uru rutonde nyuma yo gutaramira abitabiriye ibirori byo Kwita Izina 2023.

MayLo si ubwa mbere agiye muri ibi bitaramo dore ko mu 2019 na bwo yari mu bahanzi bataramiye i Musanze ubwo byatangizwaga ku nshuro ya mbere.

Ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini muri muzika dore ko yawinjiyemo mu 2010 akorana na Top 5 Sai studio yanyuzemo benshi mu bahanzi bafite izina rikomeye mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu muraperi uri mu banyuze mu irushanwa rya The Next Pop Star avuga ko mu byo aharanira harimo kuba ikirango cy’umuziki w’Intara y’Amajyaruguru.

MayLo yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye zirimo, “Hari Undi Waje”, “Ayo Mahirwe” yakoranye na Mico The Best, “Kundunduro” & “Inyenyeri Yanjye” yakoranye na Bull Dogg, “Mureke Agende”, “Bereshi”, “Ishavu”,“Inkovu z’ibihe” n’izindi.

Uretse MayLo abandi bahanzi bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival barimo Riderman, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Bwiza, Alyn Sano, Niyo Bosco, Bushali na Afrique.

“Mureke Agende”- imwe mu ndirimbo za MayLo zishimirwa n’abatari bake

“Inkovu z’Ibihe” indirimbo MayLo aherutse gushyira hanze ayihuriyemo na mukuru we Deeflo ndetse na Joshari

“Ayo Mahirwe” Indirimbo MayLo yahuriyemo na Mico The Best

MayLo aherutse gutaramira abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye ibirori byo Kwita Izina  byabaga ku nshuro ya 19
MayLo aherutse gutaramira abakunzi b’umuziki we bari bitabiriye ibirori byo Kwita Izina byabaga ku nshuro ya 19
MayLo yongerewe mu bahanzi bazatamira i Musanze mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
MayLo yongerewe mu bahanzi bazatamira i Musanze mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival
Ubaye warakurikiranye umuziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2010, cyangwa se ukareba ibitaramo bikomeye byanyuze i Musanze byanze bikunze wahuye n’ izina MayLo
Ubaye warakurikiranye umuziki nyarwanda kuva mu myaka ya 2010, cyangwa se ukareba ibitaramo bikomeye byanyuze i Musanze byanze bikunze wahuye n’ izina MayLo