00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anita Pendo aravuga ko abona hari abitiranya urukundo

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 8 May 2013 saa 07:30
Yasuwe :

Anita Pendo umunyamakuru, umushyushya birori (Mc), kuri ubu avuga ko asanga hari benshi bakwiye kumenya bimwe mu bituma urukundo rubaho cyangwa ntirubeho hagati y’abakundana, kuko ukunda umuntu bitewe n’umutima wawe uburyo umwishimiye, ugatandukana n’umuntu bitewe n’ibitagenda neza hagati yanyu. Ibi bibaye nyuma y’aho bitangarijwe ko ari kumwe n’umukunzi mushya witwa David, akaba ari umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi "Producer" mu nzu yitwa ’Future Records’. nyuma y’aho atandukaniye (…)

Anita Pendo umunyamakuru, umushyushya birori (Mc), kuri ubu avuga ko asanga hari benshi bakwiye kumenya bimwe mu bituma urukundo rubaho cyangwa ntirubeho hagati y’abakundana, kuko ukunda umuntu bitewe n’umutima wawe uburyo umwishimiye, ugatandukana n’umuntu bitewe n’ibitagenda neza hagati yanyu. Ibi bibaye nyuma y’aho bitangarijwe ko ari kumwe n’umukunzi mushya witwa David, akaba ari umwe mu batunganya ibihangano by’abahanzi "Producer" mu nzu yitwa ’Future Records’. nyuma y’aho atandukaniye nuwo barikumwe mbere ariwe Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys.

Nk’uko yabinyujije k’urukuta rwe nkoranyambaga rwa facebook, yagize ati: “ Dore amwe mumahame yanjye kandi nzakomeza kubahiriza”.

1. Sinzareka gukora akazi kanjye nkuko bikwiye kugirango nshimishe inzobere mugusebanya.
2. Sinzishyiraho camera kugirango nsobanure uwo ndiwe kdi nzi neza uwo ndiwe.
3. Sinzihanganira ibitihanganirwa ngo mpaze amaranga mutima ya bamwe.
4. Nzashimira ukora neza ngaye ukora nabi.
5. Nzakunda kandi nzakundwa kuko ndi umuntu.

Anita Pendo niwe uzaba ari Mc mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III.

Amwe mu mafoto ya Anita na David.

David ndetse na Anita

Anita Pendo umukunzi wa David


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages