00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mc Tino ntazibagirwa ibintu Marshal Mampa yamukoreye bakiri bato

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 24 May 2013 saa 11:15
Yasuwe :

Mc Tino umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushya birori avuga ko atazigera yibagirwa mu genzi we w’umuhanzi witwa Marshal Mampa ikintu yigeze kumukorera bakiri bato kuko kugeza n’ubu ntabwo kizamuva mu mutwe, gusa nanone avuga ko Atari inzika mbi ahubwo ko iyo abyibutse bimusetsa cyane.
Mu kiganiro Mc Tino yatanze ubwo yari mu rugendo yerekeza iRusizi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IIIari kumwe n’abandi banyamakuru dore ko ari nawe mushyushya birori muri iryo rushanwa (…)

Mc Tino umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushyushya birori avuga ko atazigera yibagirwa mu genzi we w’umuhanzi witwa Marshal Mampa ikintu yigeze kumukorera bakiri bato kuko kugeza n’ubu ntabwo kizamuva mu mutwe, gusa nanone avuga ko Atari inzika mbi ahubwo ko iyo abyibutse bimusetsa cyane.

Mu kiganiro Mc Tino yatanze ubwo yari mu rugendo yerekeza iRusizi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IIIari kumwe n’abandi banyamakuru dore ko ari nawe mushyushya birori muri iryo rushanwa yagize ati: “Mfite ibintu byinshi byanshimishije mu buzima, nkagira n’ibyambabaje, ariko sinzigera nibagirwa Marshal Mampa ukuntu yigeze kumbuza gusohoka mu nzu ngo mbanze mfate Teremusi n’ibiyiko mbigurishe hanyuma muhe amafaranga mbone kujya gukina n’abandi bana”.

Mc Tino akomeza avuga kandi ko ubu ari n’inshuti cyane gusa batajya basubira mu tuntu twa kera. Marshal Mampa ni umuhanzi ukora injyana ya HipHop unaheruka mu buroko ahoy amaze igihe kigera ku myaka 2 afunzwe azira urugomo.

Mc Tino i bumoso na Marshal Mampa i buryo.

Reba indirimbo "Zanyumiyeho" ya Marshal Mampa afatanyije na Fireman ndetse na Bruce Melodie.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages