Ngabo Medard uzwi cyane ku izina rya Meddy nyuma y’igihe bibera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), we na bagenzi be The Ben na K8, aratangaza ko muri uyu mwaka bategura kuza gutaramira abakunzi babo mu Rwanda, agakomeza avuga ko banakumbuye imiryango yabo cyane.
Aganira na IGIHE, Meddy yagize ati “ Njye na K8 na The Ben hashize iminsi dupanga uburyo twazaza mu Rwanda gutaramira abakunzi bacu no gusura imiryango yacu, tukaba tunifuza kuzafatanya na bamwe mu bahanzi bari mu Rwanda gukora igitaramo kuri sitade Amahoro i Remera cyangwa i Gikondo. Mu minsi iri imbere nibwo turi bube turi mu biruhuko tubitegure neza bityo tubone kuza.”
Meddy uba muri Leta ya Texas mmuri USA, yakomeje avuga ko ubu ari gutunganya amashusho y’indirimbo yise “ Ndi uw’i Kigali”, azagaragaramo na bagenzi be bakorana mu nzu ituganya amajwi izwi nka “Press One”.
Meddy yakomeje avuga ko ashimira cyane abanyamakuru bo mu Rwanda cyane cyane abo mu myidagaduro bakomeza kuzamura ibihangano nyarwanda, ndetse n’indirimbo zabo nubwo batazikorera mu Rwanda.
Mu minsi ishize, byavuzwe ko Meddy yasohoye indirimbo yitwa “I’ve got you back”, iyi ndirimbo byavuzwe ko yayiganye ku yindi, mu mvugo imaze kumenyerwa cyane bita “ Gushishura”.
Umunyamakuru w’imyidagaduro Ernesto Ugizwe yanditse kuri Facebook agaragaza ko abona Meddy yaba yarashishuye indirimbo “I’ve got you back” nubwo yari itarasohoka.
Ibyo byaje guteza abantu benshi kubivugaho cyane, nko mu biganiro kuri Facebook Tijara Kabendera, umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Radiyo na Televiziyo y’u Rwanda, yagagagaje ko nawe abona ko Meddy ajya ashishura.
Yagize ati “Hahahaha ni ryari atatubeshye? ko gusa abanyarwanda basinziriye muri music buri kimwe cyose ni ndiyo muzeee ariko le type ni ikiwani muri music nibye byose ni ibiwani….gushishura yabigize intego musaza”.
Nyuma aya magambo yose yavuzwe n’abakurikirana muzika nyarwanda, byaje no kugera kuri Meddy, mu magambo make cyane Meddy yagize ati “Nta mpamvu najya ku mbuga ngo nterane amagambo, ahubwo ibi birantera gukomeza gukorana muzika yanjye imbaraga. Iriya ndirimbo si indirimbo naririmbye ngo nsohore, yari sample narimo ngerageza, kandi byabaye cyera kuko sinigeze nanayisohora muri studio.
Sinzi aho baba barakuye ako ga sample “ Agace gato k’indirimbo iba itararangira” maze bamwe bashuka abantu ngo nasohoye indirimbo, ni uko byaje gukwirakwizwa ko Meddy ndi umushishuzi.”
Umva iyo ndirimbo " I ve got u back" yavuzweho byinshi.



















TANGA IGITEKEREZO