00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy, The Ben na K8 Kavuyo bashyize hanze indirimbo bise ’Ndi Uw’i Kigali’

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 1 June 2013 saa 11:26
Yasuwe :

Abahanzi bagize itsinda rya Press One rikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo The Ben, Meddy na K8 Kavuyo basohoye indirimbo bahuriyemo bise “Ndi Uw’i Kigali.”
Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, aho baririmbamo amagambo y’urukundo.
Uyumvise neza aba bahanzi baba basobanura urukundo rw’umusore uba hanze wahuye n’umukobwa bose baturuka i Rwanda [I Kigali] nuko bakibwirana buri wese yifuza kubwira mugenzi we ko ari uw’i Kigali.
Iyi ndirimbo yavuzweho amagambo menshi, aho (…)

Abahanzi bagize itsinda rya Press One rikorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aribo The Ben, Meddy na K8 Kavuyo basohoye indirimbo bahuriyemo bise “Ndi Uw’i Kigali.”

Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Afrobeat, aho baririmbamo amagambo y’urukundo.

Uyumvise neza aba bahanzi baba basobanura urukundo rw’umusore uba hanze wahuye n’umukobwa bose baturuka i Rwanda [I Kigali] nuko bakibwirana buri wese yifuza kubwira mugenzi we ko ari uw’i Kigali.

Iyi ndirimbo yavuzweho amagambo menshi, aho binyuze ku rubuga rwa Facebook ya Tijara Kabendera ukora kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda handitswe ko Meddy ari ’ikiwani’, hashaka gusobanurwa ko Meddy asigaye yigana indirimbo z’abandi bahanzi.

Meddy ariko yaje guhita asobanura ko nta muhanzi yigeze yigana, avuga ko iyo aza kuba ari i Kigali yari gukurikirana abamwanditseho ayo magambo. Avuga kandi ko abafana be batagombye gucibwa intege n’amagambo nk’ayo.

Tijara nawe yaje guhita avuga ko aya magambo atari we wayanditse kuri facebook, ko ahubwo bari bamwibye akajambo k’ibanga bakandika aya magambo.

Iyi ndirimbo yakozwe inatunganywa mu majwi na Producer Lick Lick.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages