Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi Diamond wo mu gihugu cya Tanzania atengushye umuhanzi nyarwanda Mico the best ubwo yagombaga kuririmba mu gitaramo cye cyo kumurika ‘album’ ye ya mbere yise “ Umutaka” ariko ntaze kandi yarahawe amafaranga amworohereza kuza mu gitaramo cya Mico, noneho Mico avuga ko nubwo byatinda Diamond agomba kuzamwishyura amafaranga ye gusa ngo Diamond akomeje kumushyiraho amananiza.
Nk’uko Mico yabitangarije IGIHE, ngo Diamond ntiyari yamwishyura amafaranga ye yari yamwishyuye ubwo yagombaga kuza kuririmba mu gitaramo cyabereye I Gikondo ku wa 15 Gashyantare 2013, iki kikaba ari ikibazo Diamond agomba gukemura byanze bikunze.
Mico umaze kumenyekana cyane mu njyana ya “afrobeat” yadutangarije ko mu minsi mike ishize haje umunyakenya witwa Dan usanzwe utegura ibitaramo byinshi bihuriramo abahanzi bo muri Afurika cyane cyane mu gihugu cya Kenya, abwira Mico ko ashaka kumwunga na Diamond bagashaka uko bakemura ikibazo bafitanye, anamubwirako yatumwe na Diamond.
Dan yabwiraye Mico ko Diamond yifuza gutaramira Abanyarwanda ariko ko ikimuzitira ari ikibazo kiri hagati ye na Mico, bityo akaba yifuza ko Mico yakongera gutegura igitaramo akaza kuririmbamo maze amafaranga avuyemo bakayagabana. Mico ariko avuga ko yaba ari mu gihombo agabanye na Diamond amafaranga yavuye mu gitaramo yiteguriye.
Mico yagize ati “ Uriya musore ameze nk’uwacanganyikiwe, ntabwo nakwitegurira igitaramo ngo niturangiza tunagabane amafaranga kandi nagiteguye njyenyine. Gutegura igitaramo si ibintu byoroshye.”
Akomeza avuga ko Diamond na bagenzi be baririmbanye indirimbo “kigoma” bari gutegura “kigoma concert tour” aho bazazenguruka ibihugu byinshi byo muri Afurika no mu Rwanda harimo, ibyo bikaba bimuha icyizere ko azamwishyura kuko ataza gukorera igitaramo mu Rwanda atari yamwishyura.
Ati “ ntegereje ko aza muri ibyo bitaramo akanyishyura kuko ataje na we yaba ahomba; uretse ko nanjye byangora kujya kumwishyuza kuko byansaba kujya Dar-Es-salam no gushaka ‘ticket’ y’indege urumva ko ari ibintu bitoroshye.”
Mico anavuga ko uretse ikibazo cy’amafaranga ubusanzwe abanye neza na Diamond, kandi ko yizeye ko na byo bizakemuka. Amafaranga yari yahaye Diamond angana na miliyoni enye n’igice y’amanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO