Mico The Best ni umuhanzi ukora injyana ya Afrobeat, akaba ari mu bahanzi 11 bazitabira irushanwa rya PGGSSIII. Kuri ubu aratangaza ko indirimbo aheruka gushyira ahagaragara yaririmbyemo inkuru y’impamo ku bintu byamubayeho.
Aganira na IGIHE ,Mico The Best yagize ati: “ Indirimbo nshya yanjye yitwa “Bye Bye”, ni indirmbo ivuga ukuri ku bintu byambayeho mu rukundo. Impamvu nakoze iyi ndirimbo ni uko nari maze igihe kinini mbabaye cyane, nyuma rero numva nakora indirimbo ivuga kuri bimwe nahuye nabyo mu rukundo”.
Mico The Best ni umwe mu batunganya ibihangano “ Producer”, akaba n’umuhanzi.
Umva indirimbo "Bye Bye" ya Mico The Best



















TANGA IGITEKEREZO