Ntakirutimana Gashugi Didace umuhanzi uzwi cyane ku izina rya Mr D akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kuri ubu nyuma y’aho abahanzi nka The Ben, Meddy, K8, LickLick, ndetse n’umwe mu bafata amashusho y’indirimbo uzwi nka Cedru bashinze ihuriro ry’abahanzi “Label” bise Press One, Mr D yakoze indirimbo nshya yise “Urugero”, iyo ndirimbo akaba yarayikoreye muri iyo nzu izwi nka Pressone.
Aganira na IGIHE, Mr D yagize ati: “ Byaranshimishije cyane kubona abavandimwe b’abanyarwanda duhuje umwuga umwe kandi twese turi abanyarwanda, muzika yanjye numva kuri ubu ngiye kuyimenyekanisha cyane mu gihugu mvukamo cy’ U Rwanda kurushaho”.
Mr D yakomeje adutangariza ko ubusanzwe afite label yitwa “More Records”, ikaba ari inzu itunganya ibihangano by’abahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri gahunda iyo nzu bafitanye ni uko mu kwezi kwa Gicurasi 2013 aribwo azafata amashusho y’indirimbo “Urugero”.
Umwaka ushize nibwo Mr D yagiranye amasezerano na Producer LickLick yo kuzamukorera album yose, iyo album akaba azayita “ She can”, kuri iyo album hakazaba hariho indirimbo nka: Let’s Party, She can, Umutima urabyemeza, Nyegera ndetse n’indi yise Inyange. Mr D yasoje ashimira abanyarwanda uburyo basigaye baha agaciro ibihangano by’abahanzi nyarwanda.
Umva indirimbo "Urugero" ya Mr D.



















TANGA IGITEKEREZO