Ally Soudy & Friends Live Show ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 5 Kanama 2023 muri Camp Kigali.

Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi biganjemo ibyamamare nyarwanda, cyaranzwe n’udushya kuva ku bataramyi kugeza kuri Ally Soudy wahishuye ko agiye gutegura igitaramo nk’iki cya kabiri.

Uburyo iki gitaramo cyakozwemo butandukanye n’ibimenyerewe mu Rwanda dore ko buri muhanzi wese yakiraga yabanzaga kumuganiriza nk’uwakiriye umutumirwa kuri radiyo cyangwa televiziyo, ubundi akanyuzamo agataramira abitabiriye iki gitaramo.

Niba warakurikiye ibiganiro nka The Tonight Show, Ellen Show, The Late Late Show n'bindi nkabyo uhita ubona neza ishusho y’igitaramo cya Ally Soudy.

Ally Soudy yavuze ko mu myaka 15 amaze mu bikorwa by’imyidagaduro, yishimiye gukora igitaramo cye cya mbere cyihariye.

Ni igitaramo cyarimo abataramyi batandukanye barimo Massamba Intore, Makanyaga Abdul, Fally Merci, Rusine Patrick, Dogiteri Nsabi, Bwiza, Drama T, FVA Circus Rwanda, Prophet Sultan, Jojo Breezy, Saddie Dancer, abakora ubufindo bagize itsinda rya Magic Guards n’abandi.

Bamwe mu bakoranye na Ally Soudy bamurase ibigwi

Muri iki gitaramo hanyujijwemo amashusho y’abantu batandukanye bavuze uko bahuye na Ally Soudy, uko yabafashije kugera ku nzozi zabo n’ibindi.

Mu bagarutse kuri Ally Soudy barimo Emma Claudine ukora mu Biro by'Umuvugizi wa Leta. Benshi bamumenye ari Umunyamakuru wa Radio Salus na Isango Star.

Yavuze ko uyu mugabo afite umutima ukomeye no kudatezuka kubyo akora.

Ati “Iyi myaka 15 ni imyaka igaragaza gukunda cyane ibyo ukora bikarushaho kuba byiza cyane iyo ujyanye n’igihe, Byaranshimishije kubona ukora Ally Soudy On Air kuri Instagram , uko wafashijwe na we uzabikorere n'abandi utibagiwe n'ab’i Kigali."

Sandrine Isheja yashimiye Ally Soudy wamufashe akaboko akamwijiza mu itangazamakuru, amufasha gutegura no gutunganya amakuru y'imyidagaduro.

Ati "Kuva 2008 warakoze gutuma nubaka uwo ndiwe uyu munsi, Imana ikomeze ikumpere umugisha ku bw'itafari washyize ku rugendo rwanjye rw'itangazamakuru nkora.”

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool avuga ko kuba ari umukinnyi wa filime ari Ally Soudy abikesha

Ati “Nibuka ko ari wowe wanteye imbaraga ukanambwira ko nabikora kandi byarakunze. Warakoze cyane.”

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yavuze ko Ally Soudy hari umusanzu yatanze mu guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro na Radio Isango Star by’umwihariko, ari naho bakoranye.

Ati “Warakoze haba mu izina ry'ubuyobozi bwa Radio Isango Star, mu izina ry'abakozi ba Isango Star ari abo mwakoranye n'abagusimbuye, twese tuzirikana ko Isango Star wagize uruhare ntagereranywa rwo kuba igeze aho igeze ubu.”

Juno Kizigenza yavuze ko mu 2020 asa n’utangiye umuziki ariko Ally Soudy yamwandikiye ubutumwa bugufi, amubwira ko ari gukora ibintu byiza bimwongerera imbaga zo gukora gusa yari asanzwe amuzi kuri Radio gusa.

Nizzo Kaboss avuga ko azi cyane Ally Soudy bari muri Kaminuza, kandi nka Urban Boys bamwifashishije igihe kinini mu bikorwa bitandukanye.

Ziggy 55 yashimye Ally Soudy ku bw'umusanzu we, guhanga udushya mu muziki no guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro.

Mico The Best yashimiye Ally Soudy wamufashije muri muzika ubwo yari afite studio nto itunganya umuziki akamutera imbaraga zituma akomeza gukora ubu akaba ageze aho na we afasha abandi bahanzi.

Uncle Austin ubwo yari ahawe umwanya, yasabye abitabirite guhaguruka bagaha icyubahiro Junior Multisystem.

Austin yafatanyije na Mico The Best haririmbwa zimwe mu ndirimbo yatunganyije akiriho zirimo ‘Ku bwawe’, ‘Bagupfusha ubusa" ‘Amarangamutima’ n'izindi.

Iki gitaramo cyarangiye saa sita n’igice z'ijoro wabonaga buri muntu wese atashye adashyize ipfa dore ko hari abifuzaga ko gikomeza.

Ni igitaramo cyarimo umubare munini w’abatumirwa dore ko cyarangiye, abarimo Bruce Melodie, Chris Eazy, Bushali, Mitsutsu, Nyaxo, natwe ubaciye iryera nyamara bari mubaribitezwe muri iki gitaramo.

Ally Soudy yakiriye Lt Col  Mugisha Vincent ushinzwe guhuza ibikorwa by'igisirikare n'abaturage, abanza kuganiriza abitabiriye iki gitaramo
Ally Soudy yakiriye Lt Col Mugisha Vincent ushinzwe guhuza ibikorwa by'igisirikare n'abaturage, abanza kuganiriza abitabiriye iki gitaramo
Ally Soudy  yaserukanye n'abakobwa be
Ally Soudy yaserukanye n'abakobwa be
Claude Kabengera na Plaisir Muzogeye  ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Claude Kabengera na Plaisir Muzogeye ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo
Bwiza yishimiye kuganiriza abitabiriye iki gitaramo abasaba gukomeza kugura album ye ya mbere yise  My Dream iriho indirimbo yatuye umugabo we w'ahazaza
Bwiza yishimiye kuganiriza abitabiriye iki gitaramo abasaba gukomeza kugura album ye ya mbere yise My Dream iriho indirimbo yatuye umugabo we w'ahazaza
Dj Dizzo yahuye na Prophet Sultan Eric wamusengeye akamusabira umugisha nyuma y'ibitangaza byamubayeho
Dj Dizzo yahuye na Prophet Sultan Eric wamusengeye akamusabira umugisha nyuma y'ibitangaza byamubayeho
Divine Uwa na Jojo Breezy  bataramira bitabiriye iki gitaramo
Divine Uwa na Jojo Breezy bataramira bitabiriye iki gitaramo
Drama T yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Drama T yataramiye abitabiriye iki gitaramo
Iki gitaramo cyakiniwemo umukino wa Golf warangiye ikipe  igizwe na Uncle Austin, Isimbi  na Christelle  batsinze ikipe ya Mico The Best , Alliah Cool na Alice la Boss
Iki gitaramo cyakiniwemo umukino wa Golf warangiye ikipe igizwe na Uncle Austin, Isimbi na Christelle batsinze ikipe ya Mico The Best , Alliah Cool na Alice la Boss
Iki gitaramo cyarimo ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye
Iki gitaramo cyarimo ibikorwa by'imyidagaduro bitandukanye
Ikoti rya Dr Nsabi ryashyizwe mu cyamunara ritangwaho 300Frw gusa  na we yanga kuritanga
Ikoti rya Dr Nsabi ryashyizwe mu cyamunara ritangwaho 300Frw gusa na we yanga kuritanga
Iyo ibyishimo byagusanze utahana amashusho y'urwibutso azahora akwibutsa ibi birori
Iyo ibyishimo byagusanze utahana amashusho y'urwibutso azahora akwibutsa ibi birori
Itsinda rya Kigali Protocal  nibo bakiriye abitabiriye iki gitaramo
Itsinda rya Kigali Protocal nibo bakiriye abitabiriye iki gitaramo
Jules Sentore nyuma yo gutaramira i Nyaza yagarutse i Kigali yitabira iki gitaramo
Jules Sentore nyuma yo gutaramira i Nyaza yagarutse i Kigali yitabira iki gitaramo
Kigali Boss Babes bishimiye indirimbo  batuwe na Platini P
Kigali Boss Babes bishimiye indirimbo batuwe na Platini P
Kigali Boss Babes ni  itsinda ry'abakobwa b'abanyamujyi riri  kuvugwaho na benshi muri iki gihe
Kigali Boss Babes ni itsinda ry'abakobwa b'abanyamujyi riri kuvugwaho na benshi muri iki gihe
Lieutenant Colonel Mugisha Vincent ushinzwe guhuza ibikorwa by'igisirikare n'abaturage yasabye urubyiruko kurwana neza urugamba rw'iterambere no gusigasira ibyagezweho
Lieutenant Colonel Mugisha Vincent ushinzwe guhuza ibikorwa by'igisirikare n'abaturage yasabye urubyiruko kurwana neza urugamba rw'iterambere no gusigasira ibyagezweho
Makanyaga Abdul ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo
Makanyaga Abdul ubwo yari ageze ahabereye iki gitaramo
Telefone ya iPhone11 yahawe Makanyaga Abdul
Telefone ya iPhone11 yahawe Makanyaga Abdul
Tidjara Kabendera yanyuzwe n'ibi birori
Tidjara Kabendera yanyuzwe n'ibi birori
Umunyarwenya Rusine Patrick mbere y'uko ajya ku rubyiniro
Umunyarwenya Rusine Patrick mbere y'uko ajya ku rubyiniro
Umukobwa wa Ally Soudy yise Kigali yashyikirije se impeta yari igiye kwifashishwa mu gukina magie
Umukobwa wa Ally Soudy yise Kigali yashyikirije se impeta yari igiye kwifashishwa mu gukina magie
Umuraperi B Threy ni umwe mu bataramiye muri iki gitaramo
Umuraperi B Threy ni umwe mu bataramiye muri iki gitaramo
Umwambaro wa Bwiza watunguye benshi
Umwambaro wa Bwiza watunguye benshi
Uncle Austin na Mico The Best bahaye icyubahiro Junior Multisytsem, baririmba zimwe mu ndirimbo yabakoreye
Uncle Austin na Mico The Best bahaye icyubahiro Junior Multisytsem, baririmba zimwe mu ndirimbo yabakoreye
Umwiza Carine, umufasha wa Ally Soudy yari yaje kwihera ijisho uko iki gitaramo kigenda
Umwiza Carine, umufasha wa Ally Soudy yari yaje kwihera ijisho uko iki gitaramo kigenda
Uyu musore  yakoze agashya aca umugozi arongera arawuteranya uko waje umeze
Uyu musore yakoze agashya aca umugozi arongera arawuteranya uko waje umeze
Tonzi na bagenzi be bagera ahabereye igitaramo
Tonzi na bagenzi be bagera ahabereye igitaramo
Uyu musore yatunguye benshi bitewe n'ibitangaza akoresha umubiri we
Uyu musore yatunguye benshi bitewe n'ibitangaza akoresha umubiri we

Amafoto : Raoul Habyarimana