00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muri American Music Awards (AMAs) hongewemo icyiciro cy’abahanzi b’abanyafurika

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 October 2022 saa 09:24
Yasuwe :

Kubera izamuka ry’umuziki wa Afrobeats hirya no hino ku Isi, muri American Music Awards (AMAs) uyu mwaka hongewemo icyiciro gihemba abanyamuziki bakora iyi njyana ikomeje kwigarurira imitima ya benshi.

Ibi bibaye nyuma y’aho urubuga rugaragaza indirimbo zigezweho ku Isi , Billboard Hot 100 rutangije icyiciro cy’indirimbo 50 za Afrobeats zikunzwe muri Amerika, “U.S. Afrobeats Songs chart”.

AMAs itanze Recording Academy itegura Grammy Awards gushyiraho iki cyiciro dore ko umuyobozi wayo Harvey Mason Jr uherutse gutemberera mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda na Ghana. Icyo gihe yatangaje ko nabo bari mu myiteguro yo gutangiza icyiciro nk’iki giha agaciro abahanzi bo muri Afurika.

Ku nshuro ya mbere abafana bashobora gutora “Umuhanzi Ukunzwe wa Afrobeats” mu cyiciro cyiswe “Favorite Afrobeats Artist” guhera ku itariki ya 1 Ugushyingo. Uzatsinda azamenyekana mu birori byo gutanga ibi bihembo bya AMAs ku wa 20 Ugushyingo 2022 muri Microsoft Theater i Los Angeles.

Kuri iyi nshuro abahanzi bahatanye mu cyiciro cya “Favorite Afrobeats Artist” barimo Burna Boy, CKay, Fireboy DML, Tems na Wizkid.

Muri abo bose umuhanzikazi Tems niwe muhanzi wo muri Afurika uhataniye ibihembo byinshi dore ko ahataniye bitatu birimo icyiciro cy’indirimbo y’umwaka ya Hip-hop ‘Favourite Hip Hop Song’ abikesha indirimbo ‘Wait For U’ yahuriyemo n’abaraperi babiri Future na Drake.

Tems na Wizkid bahataniye ikindi gihembo mu cyiciro cya ‘Favourite R&B Song’ kubera indirimbo ’Essence’ bakoranye iri kuri album ya Wizkid ‘Made in Lagos’.

Hashyizwemo kandi icyiciro cya K-Pop gihatanyemo abakora umuziki wa Pop muri Koreya y’Epfo.

Abahanzi bahatanye mu cyiciro, barimo Blackpink, BTS, Seventeen, Tomorrow X Together na Twice.

Abahanzi bahataniye ibihembo byinshi uyu mwaka bayobowe na Bad Bunny uhataniye ibihembo 8 akurikiwe na Beyoncé, Drake na Taylor Swift bahataniye ibihembo 6, Adele, Harry Styles, The Weeknd na Future bahataniye ibihembo bitanu.

Ibi bihembo bya American Music Awards bitambuka kuri televiziyo mu bihugu bisaga 120 mu buryo bw’imbonankubone.

Umva ‘Last Last’ yabaye indirimbo ya gatatu ya Burnaboy yujuje miliyoni ijana zabayirebye kuri Youtube

Umva ‘Damages’ ya Tems

Umva ‘Ojuelegba’ ya Wizkid

‘Emiliana’ indirimbo ya CKay

Umva ‘Peru’ ya Fire Boy DML


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages