Mu magambo yanditse kuri Facebook kuri uyu wa Gatanu ashaka kunenga itangazamakuru, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’umuhanzi Tom Close, aba umujyanama w’itsinda Dream Boyz, akaba anaherutse kuba umujyanama wa Urban Boyz yavuzemo ko abahanzi ari bo bamunaniza.
Ibi abitangaje mu gihe aba bahanzi bagiye batandukana nawe bo bagiye bavuga ko Muyoboke ari we wagiye abananiza anashaka indonke kurusha gushaka kubateza imbere.
Asubiza umwe mu bari bagize icyo bavuga ku magambo Muyoboke yari yanditse agaragaza ko ababazwa n’abanyamakuru biha gusobanura ko mu Rwanda nta bajyanama b’abahanzi (managers) babaho mu Rwanda, Muyoboke yagize ati “@Eric Sinananiwe akazi pliz ahubwo, abo dukora nibo bafite imyumvire idasobanutse”.
Muyoboke yongeyeho kandi ati “Abahanzi nyarwanda nibigira byibuze kuba bahanzi bo hanze bagahindura imyumvire music bakayifata nka business bizashoboka”.
IGIHE twifuje kumenya neza iby’aya magambo ye, nuko agira ati “Ibyo ni uwambazaga ntago akazi kananiye nanizwa n’abo dukorana bamwe b’abahanzi.”
Muyoboke kandi anenga abanyamakuru batagaragaza bimwe mu bibazo yita ko ari byo bisenya umuziki mu Rwanda, nka ruswa n’ibindi.
Ubwo twavuganaga na Safi tumubaza kuri aya magambo, yatubwiye ko nta byinshi yumva yayavugaho.
Yavuze ariko ko Urban Boyz muri rusange bo bashima ibikorwa yabagejejeho mu gihe yari umujyanama wabo.



















TANGA IGITEKEREZO