00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muzika nyarwanda ishobora guteza umuntu imbere- Producer Lion

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 29 May 2013 saa 11:29
Yasuwe :

N’ubwo byamugoye kwihangira umurimo mu gukora umuziki, Producer Vuguziga Ange, uzwi ku izina rya Lion, ukorera muri ’Resurrection Record’, imwe mu mazu atunganya muzika iherereye i Nyamirambo, yemeza ko ubu bishoboka mu Rwanda kandi hari aho byageza ubikoze.
Mu kiganiro na IGIHE, Producer Lion wamenyekanye ubwo yakoraga indirimbo nka ’Igitambo’ ya Fireman, P Fla na Queen Cha, yatanze ubuhamye ku mizamukire ye mu ruhando rwo gutunganya umuziki kugera ku rwego agezeho ubu.
Yagize (…)

Yagize ati:"Natangiye bingoye birumvikana, ariko burya hamwe n’ubushake byose birashoboka. nta kintu nari mfite, ariko hari amahirwe nabonye nirinda kuyapfusha ubusa, umunsi abazungu b’Abadage bifuje ko dukorana filimi mpamo, bazanywe na mukuru wanjye. Ubwo bari kuduhemba, njye nahisemo ko ayo bari kumpa bantera inkunga y’ibyuma nifuzaga gukoresha muri studio muri gahunda nari mfite yo gukora umuziki n’ubwo nanjye hari ibyo nongeyeho. Kugeza ubu ndashimira Imanako hari aho ngeze hampa icyizere cyo kuzamuka."

Ibi, Lion yabitangiye ubwo yari arangije amashuri yisumbuye muri Collège Saint André, akabona atazabona aho akura amafaranga yo kugira ibyo yifasha bivuye mu mitsi ye, birimo kwirihira ishuri n’ibindi, noneubu ibyo yifuje agenda abigeraho.

Producer Lion azwi kandi kuba ari we wakoze indirimbo ’Ndanyuzwe’ na ’Ndabishaka’ z’umuhanzi Messy , ’Ukwezi kwa buki’ ya G-Bruce n’izindi, akomeza avuga ko hari aho yifuza kugera kandi azagera n’ubwo hakiri imbogamizi, gusa bituma abasha kwibonera iby’ibanze kuko bimwinjiriza ndetse n’abaterankunga baza bashingira kubyo agezeho, bityo akemeza ko kwihangira umurimo mu muziki kuri ubu mu Rwanda bishoka.

Producer Lion ari gukora umuziki muri Resurrection Record
Resurrection Record, i Nyamirambo

Reba hano indirimbo ’Ndagusha’ ya Messy na Fearless yakozwe na Producer Lion:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages