00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Naason yashyize hanze indirimbo yakoreye uwahoze ari umukunzi we

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 15 May 2013 saa 10:41
Yasuwe :

Umuhanzi Nshimiyimana Naason ukora injyana ya R&B aherutse gutandukana n’umukunzi we Ineza Bonne, nyuma y’aho batandukaniye yahisemo kumukorera indirimbo yitwa " Narakundaga”.
Naason yatangaje ko hari ibyo atumvikanagaho n’uwahoze ari umukunzi we Ineza Bonne, muri ibyo Naason avuga ko hari imico imwe n’imwe yari afite itaramushimishaga, biza gutuma afata icyemezo cyo kuba batandukana.
Naason yagize ati " Bonne twarakundanye cyane, tumaze nk’amezi ane dutandukanye kubera ibyo (…)

Umuhanzi Nshimiyimana Naason ukora injyana ya R&B aherutse gutandukana n’umukunzi we Ineza Bonne, nyuma y’aho batandukaniye yahisemo kumukorera indirimbo yitwa " Narakundaga”.

Naason yatangaje ko hari ibyo atumvikanagaho n’uwahoze ari umukunzi we Ineza Bonne, muri ibyo Naason avuga ko hari imico imwe n’imwe yari afite itaramushimishaga, biza gutuma afata icyemezo cyo kuba batandukana.

Naason yagize ati " Bonne twarakundanye cyane, tumaze nk’amezi ane dutandukanye kubera ibyo tutumvikanyeho, ndetse ngiye kumara nk’umwaka wose nta mukunzi nifuza kubera iyo mpamvu, gusa iyi ndirimbo nasohoye “ Narakundaga” yerekana uburyo mu buzima umuntu akunda nyuma bikamuvamo bitewe n’uburyo yabanye n’umukunzi we, ni yo mpamvu nanjye ngiye kumara igihe nta mukunzi nshaka.”

Naason akomeza avuga ko muri iyi minsi umwanya we munini awumara yandika indirimbo ze nshya, ndetse yumva agomba gukora cyane kugira ngo atere imbere nyuma yo kuba ahagaritse iby’urukundo na Bonne kuko na byo byamutwaraga umwanya.

Naason arikumwe na Ineza Bonne wahoze ari umukunzi we.

Umva indirimbo " Narakundaga" ya Naason.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages