Umunyamakuru ‘Ugeziwe Ernesto’ aravuga ko ibyo yanditse kuri Facebook yatungaga agatoki indirimbo nshya ya Meddy yise “I’ve got u back”, atari Meddy ubwe yavuze.
Nyuma y’uko Umunyamakuru Ernesto wo kuri Magic FM yandikiye ku rukuta rwe rwa Facebook amagambo agira ati: "Am sorry Meddy bt kuriyi nshuro urambeshye kbsa.....Kiwani nyoo" naho mugenzi we ‘Tidjara Kabendera’ akavugaho ati: "Hahahaha ni ryari atatubeshye ko gusa abanyarwandabasinziriye muri music buri kimwe cyose ni ndiyo muzeeee...ariko le type ni ikiwani muri music nibye byose nibiwani.... gushishura yabigize intego musaza.... ", hanyuma Ernesto akongeraho ati: ".....Sha kbsa unless iyo ndi kureba yaba ari sample...", ibi byaje guteza impaka ndende aho abantu benshi bashinje aba banyamakuru gusebanya no gutukana.
Mu kiganiro Ernesto yagiranye na IGIHE aravuguruza amakuru yagiye abivugwaho, aho atunga agatoki bamwe mu banyamakuru bakunda gukuririza ibintu kugira bifata indi ntera bitariho, basa nk’abashaka guteranya inshuti.
Yagize ati: “Usomye neza amagambo nanditse, ntabwo natungaga agatoki Meddy. Nagaye indirimbo ye nshya ‘I’ve got u back’ yari imaze kugera ku bakunzi be, nenga ko idakoze neza, mbese itari ku rwego rw’izindi yari amaze iminsi atugezaho cyangwa izo akora muri rusange, kuko no hasi nahise mvuga nti ’kereka niba yari igitunganywa’. Ikindi kandi, na Meddy ubwe yahise avuga ko atari we wayishyize hanze kuko yari itararangira (Sample track).“
Yakomeje anenga kandi bamwe mu banyamakuru bazamukiye ku cyo Tidjara yarengejeho, kuko batashatse kumva impande zombi, bakabogama, kugeza aho bavuga ibintu byinshi biremereye kandi Tidjala we avuga ko hashobora kuba hari undi muntu wakoresheje Facebook ye, kuko nta kintu na kimwe yapfa na Meddy byagera aho amuvuga nabi.
Indirimbo ‘I’ve got u back’ yateje ibi bibazo, na Meddy nyirayo ubwe yiseguye ku bakunzi be ababwira ko atazi uwayishyize hanze kuko umushinga wayo ukiri muri studio gutunganywa.
Yumve hano:



















TANGA IGITEKEREZO