Ni ubutumwa uyu munyamuziki wavukiye mu Karere ka Karongi yasangije bagenzi be basaga ibihumbi bibiri bari bahuriye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Kanama 2023.
Ni ibirori byari byitabiriwe na Perezida Kagame,Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere mu Rwanda, Varsha Redkar Palepu n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Uyu musore w’imyaka 23 watangiye umuziki mu 2020 nk’umuhanzi yabanje kuririmbira abitabiriye ibi birori indirimbo yise Fou de toi abona kubasangiza ubutumwa yabateguriye.
Element Eleeeh uvuga ko yaje i Kigali gushaka ubuzima atangira umuziki mu 2020, kuri ubu akaba ari umwe mu banyamuziki bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo.
Ati “Nanjye naje i Kigali gushakisha nk’abandi basirimu bose nifuje kugira ubutumwa nsangiza urubyiruko, nanjye ntabwo ndagera ku 10% y’ibyo nifuza kugeraho mu buzima ariko bike mfite nizera ko hari abo byafasha muri bamwe bari hano.”
Yavuze ko yatangiriye ku ndirimbo “Henzapu” ya Bruce Melodie ihita ikundwa ndetse nyuma agenda atsindira ibihembo bitandukanye ndetse agera no ku rwego rwo guhatana n’aba-producer mpuzamahanga.
Aha niho yahereye asaba bagenzi be kubyaza umusaruro umutekano n’amahirwe igihugu gitanga bakiteza imbere ndetse banubaka igihugu muri rusange.
Ati “Bavandimwe rubyiruko bagenzi banjye dore dufite igihugu gifite amahoro n’umutekano cyane cyane giha amahirwe urubyiriko, mu Kinyarwanda baravuga ngo amahirwe aza rimwe mu buzima nimureke tuyabyaze umusaruro, kuko uko bwije n’uko bucyeye turakora.”
“Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu kanya aravuze ati aha turi barahanyuze kera; urugendo turi kunyuramo nk’urubyiruko barunyuzemo, ejo ntabwo tuzaba tukiri kuri mu rubyiruko hazaba hari abandi bitwa urubyiruko.”
Producer Element yasabye urubyiruko gukora rwubaka igihugu bazitura abazabakomokaho.
Ati “Ndumva ayo mahirwe dufite twayafatirana tukayakoresha. Dukoreshe amahirwe n’imbaraga dufite twubaka igihugu cyacu tuzabone aho dusazira n’aho abana bacu babyirukukira.”
Uyu musore avuga ko gukora indirimbo atari akazi koroshye nubwo bamwe babona cyangwa bumva iminota itatu bakumva ari ibintu byoroshye.
Aha yatanze urugero avuga ko indirimbo “Fou de Toi “ ikunzwe na benshi muri iki gihe yakozwe mu 2021, bivuze ko imaze imyaka ibiri muri studio.
Gahunda ya Youth Connekt yatangijwe mu 2012 na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo barimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere [UNDP].






Ibitekerezo 0