Ubwo yaganiraga na IGIHE Natty Dread yagarutse ku muziki w’ubu abahanzi bo mu Rwanda bakora bigana Abanyamerika n’abahanzi bo mu bindi bihugu byateye imbere ko umuziki wabo nta kinyabupfura kirimo harimo ubusambanyi, ruswa n’ibindi bikunze kuririmbwa n’abanyamerika.
Ati “Birababaje kuba umwana w’iki gihe ajya muri Studio ngo agiye kuririmba nta magambo afite ari buririmbe, ubwo Producer na we agashyiramo beat [injyana] ngo ngaho ririmba, ibintu atananditse, agatangira guterateranya amagambo, ndetse akishyura n’amafaranga ngo na we yakoze indirimbo ngo ni umuhanzi, aba ni bo bahanzi dufite?”.
Ati “Kera umuntu yaremeraga agatira gitari kugira ngo yige gucuranga, agaguruka agakora urugendo akajya kure gushaka gitari ariko aziko ashaka kumenya gucuranga kuko yabaga abikunze ndetse yifuza kuba umuhanzi koko, wasangaga umuhanzi afite gitari imwe ariko agakora umuziki we neza kandi awukunze, ndetse abantu bakamwishimira”.
Ati “Naho umuziki w’ubu urimo ubusambanyi, basambanira muri Studio. Usanga abo bakora indirimbo kuri ubwo buryo aribo indirimbo zabo zikinwa cyane ku maradiyo kuko baba batanze ruswa”.
Akomeza avuga ko kuba abahanzi batanga ruswa ari byo bituma indirimbo z’abahanzi bakoze umuziki mbere zidakinwa ndetse ugasanga hari izo basibye kuko bo nta ruswa batanga.
Natty Dread ni umwe mu bahanzi bazwi mu Rwanda mu ndirimbo nka “Hobe” n’izindi zamenyekanye cyane, avuga ko n’ubu agikora umuziki ariko indirimbo ze atazumva kandi azitanga ku maradiyo.
Avuga ko atatuma abana be bareba indirimbob z’ubu kuko nta butumwa zitanga ahubwo zamamaza ubusambanyi, ngo ahubwo abereka ibiganiro bivuga ku bidukikije n’ubuhinzi kuko ari byo byubaka.



















TANGA IGITEKEREZO