Umuhanzi Natty Dread wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Hobe” mu njyana ya Reggae akubutse mu gihugu cya Ethiopia mu mahugurwa ku buhinzi yiswe “Eco-Agriculture” yatanzwe n’urwego ruzwi nka “Sudan Agriculture Development Organisation” rukora ubufasha mu by’ubuhinzi, azafasha ibihugu byabo n’ahandi ku kumenya uburyo hakwongerwa umusaruro w’ubuhinzi hadakoreshejwe ifumbire mvaruganda.
Natty Dread ubusanzwe umenyerewe nk’umuhanzi w’injyana ya Reggae hano mu Rwanda avuga ko yitabiriye aya mahugurwa ku bushake bwe mu rwego rwo kuba yatanga umusanzu ku gihugu cye ndetse n’ahandi aho bahuguwe ari ibihugu bitandukanye byo ku Isi mu bijyanye n’ubuhinzi kuko bifasha.
Aganira na IGIHE Natty yatangaje ko hari uburyo umusaruro w’ubuhinzi ushobora kwiyongera hakoreshejwe ibidukikije karemano bitabaye ngombwa ko hakoreshwa ifumbire mva ruganda ati “Mu mahugurwa twahawe twigishijwe uburyo umuntu yakoresha ibintu bitandukanye birimo ifumbire isanzwe yo mu butaka (itari mvaruganda), ikavangwa n’amavuta, itabi n’ibindi ndetse hakaba hakifashijwe udusimba tumwe na tumwe nk’inyoni mu kurwanya udukoko twangiza imyaka kandi umusaruro ukaba mwiza ndetse ukiyongera hatagombereye gukoresha ifumbire mvaruganda kuko rimwe na rimwe igira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu”.
Ati “Hari ubwo imiti iterwa ku bihingwa kugira ngo yice udusimba twangiza imyaka igira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ndetse n’amafumbire aba yakorewe mu nganda kuko ishobora gutera indwara nka kanseri abantu bakunze kurwara kuri iki gihe, kandi rimwe na rimwe usanga iyo miti iba yararengeje igihe cyayo, bikagira ingaruka mbi ku muntu uriye amafunguro yateweho iyo miti, bityo hakaba hakwifashishwa uburyo karemano butakwangiza ubuzima bw’umuntu kandi bugatuma umusaruro w’ubuhinzi wiyongera”.
Natty avuga ko kuba yaritabiriye ariya mahugurwa kandi asanzwe akora umuziki nk’umuhanzi wa Reggae bitari kumubuza kwitabira aya mahungurwa kuko abikunda kandi ari nabyo yakurikiye mu masomo yize muri Israel n’u Budage, ndetse ko yigeze kujya abivugaho ariko abantu ntibabihe agaciro bitewe nuko bari bamuzi nk’umuhanzi gusa.
Uretse ubu buryo kandi ngo bahuguwe ku buryo umuhinzi ashobora kuhinga ndetse akeza neza mu bihe byose atarindiriye guhinga mu gihe cy’imvura gusa, birimo kuba batega amazi y’imvura akbikwa neza akazifashishwa mu gihe cy’izuba ryinshi kandi imyaka ikera neza.
Ati “Ndashaka ko hari icyo nabanza gukora kugira ngo barebereho ubundi babe baza dufatanye bahereye kubyo nzaba nakoze dukomezanye”.
Natty avuga ko azafatanya n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu gihugu kugira ngo barebe uburyo iyi gahunda yakoreshwa mu gihugu habanje gukorwa igeragezwa kuri ubu buryo bushya.
Avuga kandi ko hari icyo abona bizamarira abanyarwanda haba mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi bakora ndetse n’ubuzima bwabo bugasagamba.
Natty Dread avuga ko ateganya kwegera ubuyobozi bakareba bimwe mu byo batarageraho mu byo yaherewe amahugurwa bagafatanya kubigeza kub banyarwanda kugira ngo ubuhunzi burusheho gutera imbere.
Naty Dread yamenyekkanye mu ndirimbo nka “Man with a mission”, “Holy nation”, “Profit”, "Revolutin" n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO