Mu kiganiro na IGIHE, Kayayi Jean Blaise, uzwi ku izina rya Jimmy Pro, watunganyirizaga indirimbo uyu muhanzi yemeje iby’uru rupfu.
Yagize ati “Yego ni byo. Umusaza Ngombwa wabaye mu Itorero Indahemuka akanahimba indirimbo nyinshi zirimo Inkotanyi Ziganje Amarembo, Dore Turatashye, Ziravumera n’izindi, yitabye Imana mu ijoro ryakeye”.
Akomeza ati “Amakuru y’itabaruka rye yatangajwe n’umuvandimwe we, Taratibu Theodore. Ni gutyo ubutumwa bwangezeho”.
Ngombwa Timothée yanafashije abahanzi batandukanye barimo Cyusa cy’Ingenzi, Teta Diana (mu mashusho y’Indirimbo ye yise Agashinge), n’abandi.
Uwo bakoranye bya hafi, by’umwihariko kuri album uyu muhanzi yiteguraga gusohora, yabwiye IGIHE ko ashobora kuba yazize uburwayi.
Ati “Icyamwishe sinagihamya gusa nzi ko yari amaze iminsi myinshi arwaye.”
Ngombwa w’imyaka 80 y’amavuko, asize asohoye indirimbo zisaga 100. Yatangiye umuziki acyiga mu mashuri abanza mu Karere ka Gicumbi.
Mu mwaka wa 1958, Ngombwa yahimbye indirimbo y’ikipe y’umupira w’amaguru yaho yitwaga By-Ville.
Ngombwa yavukiye ahitwa mu Ndorwa aho se yatwaraga ku ngoma ya Rudahigwa ahahoze ari muri Teritwari ya Byumba.
Nyuma baje kwimukira ku Kicukiro ya Kigali, mu 1960 bahungira muri Uganda bamarayo imyaka ine, nyuma banyura Tanzania bajya mu Burundi aho baturutse batashye mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!