00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni indirimbo mbi? Cyangwa ni Abanyarwanda badakunda umuziki wabo?

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 27 April 2014 saa 09:41
Yasuwe :

Ugereranyije n’indirimbo nyarwanda za kera(karahanyuze) ndetse n’izo mu bihugu byateye imbere usanga indirimbo z’abahanzi nyarwanda mu njyana zitandukanye zikundwa igihe gito zikimara gusohoka zigahita zibagirana.
Indirimbo z’abahanzi nyarwanda b’iki gihe iyo zivuye mu mazu zitunganyirizwamo zigacurangwa ku maradio(gukorerwa promotion) abanyarwanda barazikunda ndetse usanga abenshi banazizi mu mutwe kurusha ba nyirazo. Uku gukundwa ntikuramba mu gihe indirimbo z’abahanzi bo hanze zikundwa (…)

Ugereranyije n’indirimbo nyarwanda za kera(karahanyuze) ndetse n’izo mu bihugu byateye imbere usanga indirimbo z’abahanzi nyarwanda mu njyana zitandukanye zikundwa igihe gito zikimara gusohoka zigahita zibagirana.

Indirimbo z’abahanzi nyarwanda b’iki gihe iyo zivuye mu mazu zitunganyirizwamo zigacurangwa ku maradio(gukorerwa promotion) abanyarwanda barazikunda ndetse usanga abenshi banazizi mu mutwe kurusha ba nyirazo. Uku gukundwa ntikuramba mu gihe indirimbo z’abahanzi bo hanze zikundwa igihe kinini kurusha iz’abahanzi nyarwanda.

Usubije amaso inyuma ukareba uburyo zimwe mu ndirimbo zo mu mahanga ya kure cyangwa izo mu bihugu duturanye zo mu myaka yo hagati y’1995 kugeza muri 2005 usanga zikunzwe cyane nyamara hari zimwe mu ndirimbo nyarwanda zitamaze amezi atanu hanze zamaze guhararukwa.

Ibi bituma umuntu yibaza impamvu abahanzi nyarwanda b’iki gihe bakora indirimbo zigakundwa ku maradio no mu tubyiniro mu gihe gito cyane ntiwongere kuzumva. N’umunyarwanda uzumvise usanga bamwe bamuseka ngo ntabwo azi ibigezweho. Hari n’abaturage bahamagara ku maradio wenda basaba indirimbo nka Inkoramutima, Umwanzuro, Rutenderi,Ndacyagukunda, Amahirwe yanyuma, Igikosi, Icyaro, Agaseko…bakabaseka ngo ni abanyacyaro nyamara baba bazifitiye urukundo.

Mu kiganiro duherutse kugirana na Mavenge ,yanenze abahanzi b’iki gihe aho yatanze urugero avuga ko indirimbo zabo no gukundwa kwabo abigereranya n’umuriro w’amashara y’insina waka amasegonda make ukagurumana nyuma ukazima n’ivu rigatumuka.

Mavenge aranenga abakora umuziki iki gihe akemeza ko ari bo bagira uruhare rukomeye mu gutuma ukundwa igihe gito.

Ati, “Hari ibirere bita ibishashara. Iyo insina ifite amakoma iyo yumye ahinduka ibishashara. Ibyo bishashara nibyo uri kugeranya n’inkwi z’ibiti byumye. Ibishashara iyo ubicanye bizima nyuma y’amasegonda make, ariko umuriro w’inkwi z’imyase ushobora kuwucana ukamara umwaka waka.”

“Ntukagareranye umuriro w’amashara n’umuriro w’imyase(inkwi z’ibiti byumye). Uyu muziki w’iki gihe ni ibishashara, umuziki twakoraga ni inkwi z’imyase. Twacanye uwo muriro kugeza n’ubu nturazima mu gihe abahanzi b’iki gihe bacana amashara yabo(indirimbo z’iki gihe) akazima ako kanya”,Mavenge

Yasoje agira ati, “Iyo bagiye mu nganzo ntabwo bamenya icyo bagiye gushakamo, iyo bakoze indirimbo ntabwo baha agaciro umuco nyarwanda, abahanzi b’iki gihe ntabwo bazi icyo bashaka. Ntabwo bazi abo baririmbira abo aribo.”

Nubwo abantu bose baba batavuga rumwe n’ibyo Mavenge Soudy yavuze, ntabwo umuhanzi ubwe yakomeza gukundwa mu gihe ibihangano bye bidakundwa mu buryo burambye. Ni benshi mu bahanzi nyarwanda bakunzwe mu myaka ya 2005,…2009,2010 na 2011 ariko uyu munsi ugasanga basa n’abazimye kandi bagikora umuziki.

Birababaje kubona indirimbo yarakozwe mu mwaka ushize wa 2011 ugasanga nyuma y’amezi atarenze 10 ntigicurangwa ku maradiyo kandi nta rubanza ifitanye n’abumva indirimbo nyarwanda. Indirimbo nka za Jamila,Mama Mia, Dorotiya n’izindi za Chameleone zakunzwe mu Rwanda mu myaka ya 2002 ariko iyo uyu muhanzi atumiwe mu Rwanda araziririmba kandi abanyarwanda bakazishimira.

Kuba indirimbo z’abahanzi nyarwanda b’iki gihe zikundwa igihe gito, ni kimwe mu bintu bigaragaza ko abahanzi ubwabo baba badahanga udushya mu miririmbire yabo kuburyo igihangano kizakundwa ubuziraherezo. Abanyarwanda bakunda umuziki nabo bashobora kuba batagiha agaciro indirimbo z’iki gihe n’umuziki nyarwanda muri rusange.

Indirimbo nyarwanda nka Kibera inka,Suzuki, Janine, Adela, Hogoza ryanjye…zakunzwe , benshi mu bahanzi nyarwanda b’iki gihe bataravuka ndetse kugeza uyu munsi zirakunzwe, mu tubyiniro, mu bitaramo bitandukanye, mu tubari, ku maradiyo n’ahandi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages