Havugwaga ko umuraperi Paccy Oda yaba afite ubukwe mu minsi iri imbere, bigahwihwiswa ko bishoboka ko yaba azabana n’uwamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radio Isango Star, Maurice Munyentwari (MM), ariko bombi barabihakana, bakavuga ko ibi bitanashoboka.
Abavuga ibi bashingira ku makuru yacicikanaga muri iyi minsi avuga ko uyu MM, uheruka gutandukana n’umugore bari barashyingiranywe witwa Kamwezi Mugunga Lyvia, ari gutegura ubukwe.
Byanavugwaga kandi ko Paccy nawe yaba ari gutegura ubukwe, ariko we yabwiye IGIHE ko nta bwo ateganya.
Aya makuru ashingira kandi ku bivugwa ko muri iki gihe aba bombi basigaye bafitanye umubano wihariye, ariko bombi barabihakana bakavuga ko batanaziranye byo gukundana bigeze aho kuba babana. Buri wese avuga ko afite umukunzi ariko atatangaza.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE MM yavuze ko atifuza kugira ibyo avuga kuri iki kibazo, ati “Ntabwo ari byo, sinshaka no kubivugaho”.
Yongeyeho ati “Ubukwe bwo burahari, ariko igihe cyo kubutangaza ntikiragera. Ibyo bintu Sandrine [bahoze bakorana kuri Radio Isango Star] niwe wabizamuye, ariko akajya abivuga atebya kuko yakundaga kunyumva mvuga ko Paccy ari we muraperi nemera, yaba ari no mu kiganiro na Paccy akamubaza ngo ubukwe bwawe na MM bugeze he? Ariko ntabwo ari byo ntibunashoboka.”
MM yabwiye IGIHE ko yakunze kujya ashyira Paccy ku mwanya wa mbere mu ntonde yagiye akora z’abahanzi yemera mu Rwanda, ariko akavuga ko byaterwaga n’uko yakundaga imirapire ye, nta rundi rukundo rubyihishe inyuma.
Paccy nawe yamaganiye kure iby’aya makuru agira ati “Ntabwo ari byo, sinzi n’aho byavuye, ubwo bategereze bazareba aho ukuri gushingiye.”
Byavugwaga ko mu ndirimbo nshya ‘Umusirimu’ aheruka gusohora, Paccy aba avuga ku mubano we n’umukunzi mushya, ariko we yabihakanye avuga ko iyi ndirimbo atari ukuri kw’ibyamubayeho (true story), ati “Ndirimbira Abanyarwanda ntabwo nanjya gushyira hanze ubuzima bwanjye.”
Yongeraho ati “Ibyo ntabwo ari byo 100%, nta n’ubukwe nteganya gukora sinari nzi ko [MM] ari no gutegura ubukwe.”
Paccy yahoze akundana na Producer Lick Lick mu ibanga bigeza aho banabyarana umwana, kuri ubu avuga ko atatangaza amazina y’uwo bakundana.
Umva indirimbo Umusirimu:



















TANGA IGITEKEREZO