Nyuma y’aho haje kuvugwa amagambo menshi n’abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III ubwo Tom Close yazaga gufasha Knowless mu ndirimbo basubiranyemo yitwa “Mama w’Abana banjye”, nti byaje kuvugwaho rumwe na bamwe mu bahanzi. Umuyobozi mukuru wa ‘EAP’ “East African Promotors” Mushyoma Joseph uzwi cyane ku izina rya Boubou arasanga bapfa ubusa kuko bakabaye barushaho gukora neza amajwi yabo kuruta gushyushyanya imitwe kuko bazakemurwa n’aba Judges.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa ‘EAP’ Mushyoma Joseph ufatanya na Bralirwa gutegura Guma Guma, yagize ati: “Ibi ntacyo bitwaye gusa ntibizemerwa ubwo Raodshows zizaba zirangiye kuko abahanzi bazakora ku giti cya bo ubwo live zizaba zitangiye”.
Akomeza asobanura ku magambo avugwa cyane ko umwe mu bakozi ba EAP witwa Spring yaba yarahagaritswe ubwo yazaga agahamagara Kamichi akamuvana mu rwambariro ngo aze kuri ‘stage’ kuririmbana na Knowless kandi abizi neza ko nta ndirimbo bari bukorane, Boubou avuga ko ari ibinyoma.
Ibi byabaye nyuma y’aho hari hamaze iminsi umuhanzi Amag The Black aza gufasha itsinda rya “Urban Boys ribarizwa muri Super Level, ndetse na Riderman wo mu Ibisumizi”, bityo rero bituma na Knowless azana Tom Close nk’umwe mubakoranye indirimbo “Mama w’Abana banjye”. Bamwe mu bahanzi baribaza bati: ”Ubuse dushake abo twakoranye indirimbo bose baze tujyane muri Raodshows? cyangwa duhamagare bene wacu bose baze twigaragaze?”.
Ni ugutegereza kuzareba igihe aba bahanzi bazaba batangiye gukora ku giti cyabo batakizana ababafasha.



















TANGA IGITEKEREZO