Nyuma yo kubona impungenge abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange n’abafana be byumwihariko batewe n’imirimbo akoresha, Umuhanzi Teta Diana yagize icyo avuga ku batekereje ko yaba akorana n’imbaraga z’imyuka idasanzwe. Avuga ko yemera Imana Rurema yonyine, kandi agasaba abantu kudaha agaciro ibidafite umumaro.
Ku kibazo cyo kuba umuntu wambara imirimbo idasanzwe, benshi bakabitindaho bakabiha agaciro gahanitse bigatuma banibagirwa inganzo bagezwaho n umuhanzi, Teta Dianna avuga ko imyambaro buri wese yambara uko yaba iri kose itagomba kuba ari yo imushushanya, kuko idasimbura ubwenge bwe n’akamaro afitiye society (Umuryango abamo). Bityo Teta akavuga ko nta muntu ugomba guta umwanya ku bidafite icyo bivuze , mu gihe hari byinshi byakavuzweho kandi by’ingirakamaro.
Ibi byanteye kubaza Teta impamvu atinze ku myambaro n’imirimbo y’abantu ku giti cyabo, asubiza ko uwajya kureba ibyo abantu bambara, barya cyangwa se andi mahitamo yabo yose, nta na kimwe cyazakorwa kuko abantu bajya bahora bacirana imanza gusa, mu gihe bidafite umusaruro na muke byabagezaho. Mu magambo ye, Teta Diana ati "Ngarutse ku runigi n’agasaro byanjye, mperutse kuvuga ko ari umutako, kandi niko biri. Tutinjiye mu by’amadini cyane cyane ko ndirimbira rubanda ntarobanuye, ari abasenga n’abadasenga buri wese afite uburenganzira ku myizerere n’imyemerere ye. Ntawe nabuza gutekereza ibyo ashaka, ariko mbisubiremo, urunigi rwanjye naruguze ndukunze, nararubonye mbona creativity. Ndahumuriza abakeka ko hari icyo ruhatse bakarushakira ibindi bisobanuro, ntabyo pe !"
Uretse kandi imitako ye ikoze mu buryo-shusho, umuhanzi Teta Diana atanga ingero z’abantu bagorwa no kugura ibikoze noneho mu biva ku nzoka kimwe n’izindi nyamaswa, aho usanga nk’umudamu ajya kugura isakoshi ugasanga ajya impaka n’uwo bahaha ati "Mbwiza ukuri niba iyi sakoshi ikoze mu ruhu ’original’ rw’inzoka. Teta agaheraho yibaza niba abo nabo twavuga ko babikoreshwa n’imbaraga z’imyuka cyangwa z’abapfumu. Diana Teta ati « Ubu se ntirwabura gica dushakiye ubusobanuro inkweto n’amasakoshi by’abakobwa n’abadamu bihenze cyane bikozwe mu mpu z’inzoka nyazo? Inkweto zikoze mu ruhu rw’ingona zo se, ko ahubwo zambarwa n’abifite? Cyangwa se simbona n’imikandara y’abagabo ikoze mu ruhu rw’inzoka ikangerekwaho gufungishwa rimwe na rimwe umutwe w’inzoka cyangwa se w’intare ? Tureke guca imanza, inzoka nyifata nk’inyamaswa y’ishyamba, ibindi ntaho bishingiye. Ibyerekeye isimbi nambaye nabyo ntibakabitindeho ni signature yanjye, kandi ntacyo ribatwaye. Mukite agasimbi , mukite agasaro, jyewe nkita ‘AGATETA’ Ubundi ndabakunda, twese Peace & Love (Twifurizanye urukundo n’amahoro). »
Teta ntiyemera abapfumu n’imbaraga zabo
Ku bitiranya ibi byose n’ubupfumu, Teta Dianna abasubiza agira ati « Sinkorana n’abapfumu, sinteze no gukorana nabo. Usibye no gukorana nabo, sinemera ko hari n’imbaraga bamfiteho. Nemera Imana imwe yaremye ijuru n’isi, ikandema ikampa iyi mpano yo guhanga no kuririmba »
Nabajije umuhanzi Teta niba ibyo kwemera Imana imwe gusa atabivuze none ku byo kuba akekwaho gukorana n’imbaraga z’umwijima, asubiza avuga ko no mu ndirimbo ze hambere, yari yarabivuze ko ibyo ageraho byose abishobozwa n’Imana. Atanga urugero ku ndirimbo yise Kata, aho agira ati :
“Urugamba ndwana, ndwanirirwa n’Isumbabyose!
Yampaye impano ingenera n’inzira nzanyuramo!
Nzagera ku ntego, ab’isi banshinja Kata! Ngo Teta akina Kata!
Ndashaka gukundwa na boseee, Gusabana... Nta gusabagira… !
Gutera imbere ntawe nteye ishyari…
Rata, wowe unyikundira, Zamura ibiganza uririmbane nanjye”
Ati: "Tugire uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa"
Nk’uko yatangiye avuga ko abantu batagomba guta umwanya ku bitagira umumaro, Teta avuga ko abantu bafashe umwanya wo kuganira ku bibazo biriho mu gihugu cyangwa mu karere, baba batanze umusanzu mwiza kandi w’ingirakamaro. Ati “Urebye hanze aha uko ikibazo cy’icuruza ry’abana giteye inkeke, cyane cyane abana b’abakobwa, umuntu yagakwiye kwibaza umusanzu we mu guhagarika iki kibazo.”
Teta Diana asoza asaba buri Munyarwanda mu buryo bwe n’ububasha bwe gukumira no kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa, uko ryaba riri kose.


















TANGA IGITEKEREZO