Agasaro Sandrine umuhanzikazi uzwi cyane ku izina rya Sacha Kat, kuri ubu arasobanura kuba umuhanzi yambara imyenda migufi, cyangwa undi umuntu wese usanzwe, ko ari uburara. Sacha avuga ko umuhanzi yambara imyenda bitewe n’indirimbo agiye kuririmbira imbaga.
Aganira na IGIHE, Sacha Kat yagize ati: “ Ntabwo kuba umuntu yambara imyenda migufi bivuga kuba yabaye ikirara cyangwa yananiranye nk’uko abantu benshi babivuga, ahubwo k’umuhanzikazi biterwa n’indirimbo agiye kuririmba, bikongera bigaterwa n’ahantu agiye kujya, sinumva rero ukuntu abantu bakagize ikibazo ku myambarire aho bakarebye ibikorwa by’umuntu”.
Sacha Kat ni umuhanzikazi wamenyekanye vuba bitewe no kuba yari inshuti y’umwe mu basore bagize itsinda rya Urban Boys witwa Nizzo.
Amwe mu mafoto ya Sacha Kat:
Reba amashusho y’indirimbo “ Wowe” ya Sacha Kat.



















TANGA IGITEKEREZO