Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie yatangaje ko aya makuru yamugezeho ariko avuga ko atazi aho yavuye n’uwayatangaje.
Ati " Ntabwo nafunzwe, nta n’ikindi nabona ndenzaho."
Itahiwacu yakomeje avuga ko na we yabibonye bikwirakwizwa ahantu hose ku mbuga nkoranyambaga, nyuma atangira no kubona abantu be hafi bamuhamagara bikanze.
Yavuze ko nta hantu yigeze ajya ngo agire aho agonganira n’amategeko yatuma afungwa, anagaragaza ko ababikora baba bagamije gukurura ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Yasabye abantu kubanza kugenzura amakuru babonye ku mbuga nkoranyambaga mbere yo kuyafata nk’ukuri.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!