Ngarambe Victoire uzwi cyane ku izina rya Elion Victory w’imyaka 22 y’amavuko atangaza ko kuba hari amagambo we yita ibihuha avugwa kuri we n’abanyamakuru ndetse n’abafana be, ko yiyemera cyane, adasabana, ndetse yirata, ko bimubabaza kuburyo binamubangamira muri muzika ye.
Aganira na IGIHE, Elion Victory yagize ati ”Njye ubusanzwe sinirata na gato ndasabana, abo tubana bantangira ubuhamya, ikintu mbona kibitera ni uko ntakunda gusohokana n’abanyamakuru ngo duhorane wenda babone ko ndi umuntu wicisha bugufi babitangaze, abantu ntibamfate uko ntari”.
Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo iri mu njyana ya Afobeat yitwa “icyizere” itandukanye n’izindi ndirimbo zose yaririmbye dore ko ari bwo bwa mbere atanze ubutumwa ku gihugu ndetse no ku banyarwanda muri rusange.
Yasoje asaba abafana be kumuba hafi kandi bakarushaho kumutera ingabo mu bitugu, mu magambo ye yagize ati: ”Ndacyashakisha uburyo bwose bushoboka nkaba nakwinjira mu ruhando rwa muzika ku rwego rwo hejuru kandi ndacyari muto nzabigeraho”.
Reba amashusho y’indirimbo " Mbwiza ukuri" ya Elion Victory.



















TANGA IGITEKEREZO