00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntibyoroheye abahanzikazi gutera imbere muri muzika- Miss Jojo

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 24 April 2013 saa 09:00
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kitari gito abahanzikazi ndetse na bamwe mu bakurikirana muzika nyarwanda bavuga ko umuhanzikazi ujya gutera imbere hari byinshi abanza gusabwa n’umunyamakuru uri bumufashe kumenyekanisha ibihangano bye, kuri ubu ngo byaba bimaze kuba imbogamizi ku bahanzikazi nk’uko Miss Jojo abivuga.
Aganira na IGIHE, Miss Jojo yagize ati: “ Njye nk’umuhanzikazi umaze igihe muri muzika hari byinshi biba ku bahanzikazi bato bakeneye kuzamuka muri iki gihe ariko twe bitigeze biba mu gihe (…)

Nyuma y’igihe kitari gito abahanzikazi ndetse na bamwe mu bakurikirana muzika nyarwanda bavuga ko umuhanzikazi ujya gutera imbere hari byinshi abanza gusabwa n’umunyamakuru uri bumufashe kumenyekanisha ibihangano bye, kuri ubu ngo byaba bimaze kuba imbogamizi ku bahanzikazi nk’uko Miss Jojo abivuga.

Aganira na IGIHE, Miss Jojo yagize ati: “ Njye nk’umuhanzikazi umaze igihe muri muzika hari byinshi biba ku bahanzikazi bato bakeneye kuzamuka muri iki gihe ariko twe bitigeze biba mu gihe twazamukaga, aho wasangaga umunyamakuru akina indirimbo zawe utanamuzi, ariko kuri ubu siko bimeze kuko usanga hari ibyo umwana ukeneye kuzamuka asabwa byinshi ngo amenyekane”.

Nk’uko Miss Jojo yakomeje abivuga yagize ati: “ Kuri ubu usanga umuhanzikazi abanza agatanga amafaranga cyangwa ruswa y’igitsina kugira ngo ibihangano bye bimenyekane, aho umuhanzikazi yakabaye azamurwa n’impano ye”.

Abahanzikazi batandukanye batashatse ko amazina yabo amenyekana baremeza ko icyo kibazo kibabangamiye kuburyo benshi bakora indirimbo zabo bakazirekera muri studio kubera ko bamwe baba badafite ayo mafaranga cyangwa se bumva batatanga ibyo basabwa n’abanyamakuru.

Miss Jojo yakomeje agira inama abahanzikazi ko bakoresha impano zabo aho kwitanga ngo bamenyekane.

Indirimbo "Mbwira" ya Miss Jojo yatumye amenyekana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages