Mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, umwe mu banditsi b’indirimbo za bamwe mu bahanzi nyarwanda uzwi ku izina rya Zizou Alpacino, azamurika Alubumu ikubiyemo indirimbo zose yanditse zirimo izakunzwe cyane hano mu Rwanda.
Zizou, amenyerewe cyane nk’umwe mu bagize uruhare mu iterambere rya muzika mu Rwanda binyuze mu ndirimbo zafashije benshi mu bo yandikiye kumenyekana no kwamamara.
Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Alubumu yanjye nise 5/5 nzayimurika mu Kuboza, abahanzi baririmba buri wese mu ndirimbo yaririmbyemo, ariko kuko ari izanjye niyo mpamvu byitwa ko nzamurika Alubumu y’indirimbo.
N’ubwo Zizou yirinze kudutangariza amatariki n’aho kumurikira Alubumu bizabera, ngo ubu amaze kubona abaterankunga nka SAR MOTOR na SAMSUNG bazamusha muri iki gikorwa.
Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo: Bagupfusha ubusa ihuriwemo n’abahanzi: King James, Urban Boyz, Fireman na Pricsilla, Arambona agaseka: ihuje abahanzi : Babou , Danny nanone, Dream Boyz, Ama G The Black, Fireman , Bull Dog, Ciney, Passy(Oda), Riderman, Kitoko na Kamichi.
Zizou kandi avuga ko abaririmbye indirimbo Ndi uw’ I Kigal nshya ihuriwemo n’abahanzi nka Meddy, The Ben na K8 Kavuyo bari muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika. bifuje ko yayimurika hamwe n’izindi yanditse nubwo atari iye.
Reba indirimbo "Bagupfusha ubusa"
Reba indirimbo "Arambona agaseka"
Reba indirimbo ndi uw’i Kigali



















TANGA IGITEKEREZO