00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ndasaba imbabazi abakunzi banjye ko nagiye bucece- Diplomate

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 25 April 2013 saa 01:08
Yasuwe :

Fassasi Nuru wamenyekanye cyane ku izina rya Diplomate bitewe n’indirimbo ze zagiye zikundwa cyane, arasaba abakunzi be imbabazi ko yavuye mu Rwanda akajya kuba muri Uganda mu mwaka ushize atabivuze, kuri ubu aratangaza ko agiye kugaruka mu Rwanda.
Diplomate yatangaje ko agiye kugaruka mu Rwanda mu kiganiro "Sunday Night", avuga ko no kujya muri Uganda yagiyeyo bimutunguye. Akomeza avuga ko ubu ameze neza ndetse ko afite ibihangano bishya yakoreye muri icyo gihugu.
Diplomate ajya kuva mu (…)

Diplomate ajya kuva mu Rwanda, yagiye umuziki we udahagaze neza nka mbere, amakuru yaturukaga mu bahanzi bagenzi be, yavugaga ko yaba yaragiye bitewe n’uko yari yarasubiye inyuma mu bijyanye n’umuziki, yanga gukomeza guta ibaba imbere y’abakunzi be.

Diplomate yagiye bucece nta n’umwe wari uzi amakuru y’uyu muhanzi, ndetse no mu nshuti ze nta n’umwe watangazaga ko azi aho aherereye, uretse Pacson wamushyiriye imodoka ye yari yaramusigiye.

Pacson niwe wavuze ko Diplomate akora ubucuruzi bw’amamodoka mu mujyi wa Kampala.

Abenshi mu bakunzi b’uyu muhanzi baracyamufite ku mutima, kuko n’aho unyuze hamwe na hamwe wumva bari kwiyibutsa bimwe mu bihangano bye kabone nubwo bitacyumvikana ku ma radiyo nka mbere.

Umva indirimbo ’Inzu y’ibitabo" ya Diplomate afatanyije na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages