Ibi byabereye mu gitaramo aba banyamuziki bahuriyemo cyateguwe na Symphony Band batumira umuhanzikazi Ariel Wayz babanye mu itsinda, bongera kwiyibutsa ibihe byiza bagiranye bacyinjira mu muziki nyuma y’amasomo bakuye mu ishuri rya muzika ryahoze ku Nyundo.
‘Fantasy Music Concert’ ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2022 nyuma y’imyaka ibiri havugwa umwuka mubi hagati ya Ariel Wayz n’itsinda rya Symphony Band.
Iki gitaramo cyari kiyobowe n’umunyarwenya Michael Sengazi cyitabiriwe n’abibyamamare nka Miss Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda 2021, Umuhanzi Peace Jolis, Micheal Makembe , Juda Muzik, Kevin Kade, Babo Ekeight, Dj Brianne n’abandi.
Nyuma y’umuziki wa Dj Fiston n’abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika na Inki , Symphony Band yahise yinjira ku rubyiniro abakunzi b’umuziki bava mu byabo bigira imbere basanganira iri tsinda.
Iri tsinda ryifashishwa cyane mu gucurangira abahanzi benshi mu bitaramo bibera mu Rwanda no hanze yarwo, ryatangiye ricuranga uruhererekane rw’indirimbo zitandukanye mu buryo bwa live ku buryo ubumva yahitaga amenya indirimbo bagezeho akaba ariwe uyiririmbira anabyina uko abishoboye.
Nyuma y’iminota 30 bamaze bacuranga, Symphony Band yahamagaye Dj Ira wakoresheje ubuhanga bwe mu kuvanga umuziki.
Nyuma y’umwanya muto Symphony Band yahise itangira kuririmba zimwe mu ndirimbo zayo zirimo Ide, My day, Vanilla n’izindi.
Mbere y’uko bahamagara umuhanzikazi Ariel Wayz , umwe mu bagize iri tsinda (The Major) yafashe indangururamajwi abwira abari babakurikiye ko aribwo bagiye gutangira noneho.
Yagize ati “Noneho reka dutangire , dusubire aho byatangiriye, Ariel Wayz ndabona aza hano, ikaze.”
Bahise baririmbana indirimbo bakoze bakiri kumwe bise ‘Igitabo’ nyuma bamuha umwanya ariramba wenyine, banamucurangira zimwe mu ndirimbo ze zirimo Lavida loca, Away, Good Luck, You Should know n’izindi.
Ariel Wayz yavuye ku rubyiniro ashimira abakunzi be ndetse n’abagize itsinda rya Symphony Band ryakomeje gucuranga by’umwanya muto bongera kumuhamagara baririmbana indirimbo bise ‘Respect’ ari nayo yasoje iki gitaramo cyaberaga kuri ‘Institut Français ’
Ushaka kureba andi mafoto y’ibyaranze iki gitaramo wanyura hano
Reba hano uko iki gitaramo cyagenze mu mashusho
Amafoto: Prince Munyakuri



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!