00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo nshya "Paradis", Corneille ari gutegura album

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 23 April 2013 saa 04:31
Yasuwe :

Corneille Nyungura, umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu Canada wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Seul au monde’, ‘Avec Classe’, n’izindi, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere itegura album ye ya gatandatu izasohoka mu mpeshyi uyu mwaka. Kuva yashyira hanze album ya 5 muri 2011, Corneille yari ahuze cyane, akorana indirimbo n’abandi bahanzi ndetse anitabira indi mishinga nk’ikusanya ryiswe "Génération Goldman" yanakoreye indirimbo yise "Quand tu danses", atabura no kujya muri (…)

Corneille Nyungura, umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu Canada wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Seul au monde’, ‘Avec Classe’, n’izindi, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere itegura album ye ya gatandatu izasohoka mu mpeshyi uyu mwaka.

Kuva yashyira hanze album ya 5 muri 2011, Corneille yari ahuze cyane, akorana indirimbo n’abandi bahanzi ndetse anitabira indi mishinga nk’ikusanya ryiswe "Génération Goldman" yanakoreye indirimbo yise "Quand tu danses", atabura no kujya muri studio gukora indirimbo zikubiye mu muzingo we mushya ari gutegura, akaba yamaze gushyira hanze iyitwa "Le Paradis” hanze.

Hashize iminsi Corneille avuze ko ari gutegura album ye ya gatandatu ije ikurikira iya gatanu yise"Les inséparables" yasohoye muri 2011 ikaba imaze kugurishwa amakopi ibihumbi 50, ikubiyeho indirimbo zanyuze abantu nka ‘Le jour après la fin du monde’, ‘Le bar des sentimentalistes’ na ‘Au bout de nos peines’.

Kugeza ubu, Corneille ntaratangaza izina rya album ye nshya, ariko amakuru yizewe avuga ko iri gutungunyanyirizwa muri label ya Wagram Music, ikazagera hanze mu mpeshyi uyu mwaka.

Umva indirimbo ’Le Paradis’ hano, n’amagambo yayo:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages