Ibi byose byatangiye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri ubwo yashyiraga hanze ifoto yamamaza iyi ndirimbo ye nshya.
Icyateye benshi urujijo n’uburyo inyito y’iyi ndirimbo yari yanditse kuko yabanje kwandika ‘IBYA’ mu nyuguti nkuru naho ‘TSI’ akayandika hasi ari ntoya cyane, yarangiza agashyiraho n’ikibuno cy’umukobwa.
Iyi foto yakuruye impaka ndetse inatuma Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, amwambura izina ry’ubutore kubera imyitwarire ye inyuranyije n’umuco w’ubutore.
Mu kiganiro na IGIHE Paccy yavuze ko abantu bashobora kuba barabonye ifoto bakihutira guca imanza batabanje gusobanukirwa.
Ati “Indirimbo yanjye nshya nise ‘IBYA-TSI’. Ni indirimbo nakoze mvuga nti ‘ese ni uwuhe musanzu ku bwanjye nshobora gutanga?’ ubundi dusanzwe tumenyereye ko indirimbo zifite ubutumwa nk’ubu ziba zifite insanganyamatsiko isanzwe”.
“Natekereje ukuntu nakora indirimbo nkakangurira abantu kureka ibiyobyabwenge ariko mu buryo urubyiruko ruzisangamo cyane ko benshi mu babikoresha ari rwo.”
Yakomeje ati “Nyikora nshaka kwerekana ko ba bantu babikoresha baba bibwira ko yagira ikibazo akumva ko icya mbere yakora ari ukubinywa bikagikemura, akirengagiza ko ari ukwangiza ubuzima bwe ndetse ko nibimara kumushiramo cya kibazo kiraba kigihari. Nkabashishikariza gukemura icyo kibazo batanyweye ibyo biyobyabwenge.”
Paccy yakomeje avuga ko muri iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w’umukobwa ukundana n’umusore ukunda kubinywa akajya abimuhatira ariko we akamubwira ko bidashoboka.
Ifoto yamamaza indirimbo ya Paccy yakuruye impaka cyane. Gusa avuga ko ari uburyo bwo kwerekana ko umuntu ashobora kunywa ibiyobyabwenge, akiyandarika ntatinye no kwerekana ubwambure bwe.
Abajijwe impamvu akunze kwibanda ku myanya y’ibanga bigateza urujijo muri rubanda, avuga ko ubugeni ari ikintu kigari cyane. Avuga ko ntaho ibintu byose akora bihuriye n’imibonano mpuzabitsina.
Uyu muhanzikazi yavuze ko atazigera ahagarika gukora udushya kuko ubuhanzi ari ikintu kigari.
Ati “Ntekereza ko nta mupaka uhari mu buhanzi. Hari byinshi byo gukora kugira ngo ubutumwa umuhanzi yifuza gutanga bugere ku bantu.”
Abajijwe indangagaciro zikwiriye kuranga umuhanzi Nyarwanda, yavuze icyo agamije ari ukwamamaza indirimbo ye atiyandaritse ndetse agatanga ubutumwa bwubaka.
Ati “Umuhanzi agomba gutanga ubutumwa bwubaka umuryango, bufite akamaro, bwa butumwa uzumva ukumva hari aho bugukoze. Wenda wakumva indirimbo yitwa ‘Ibyatsi’ ukavuga uti ‘ariko uzi ko wa mwana duturanye nawe yangiritse’ ntekereza ko icya mbere ari ukumva ubutumwa umuntu yatanze.”
Uyu muhanzi ntiyashimye kugira icyo atangaza ku cyemezo yafatiwe cyo kwamburwa ubutore.
Indirimbo ya Paccy ’IBYATSI’:
Amafoto: Salomo George



















TANGA IGITEKEREZO