Ibyo kongera kubyutsa injyana ya Hip Hop muri we, Oda Paccy yabitangarije IGIHE mu kiganiro kigufi twagiranye nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya “Sibo”. Yavuze ko yayikoze nk’intangiriro y’indirimbo nyinshi z’ubu bwoko yongeye gusubukura.
Ati "Nari maze umwaka mvangavanga injyana, Hari igihe nari narihaye ko ntazongera. Rero igihe ni iki, ndatangiye kandi sinzongera gusubira inyuma. Mfite indirimbo nyinshi za Hip Hop nshaka gushyira hanze, yaba ubu ndetse no mu gihe kiri imbere. Ndizeza abantu banjye ko bitazongera ukundi.”
Oda Paccy yatangaje ko nubwo yanyuzagamo agakora indirimbo zivangavanze injyana ariko nawe yari abizi ko injyana ye ari Hip Hop. Ati "Uyu niwe Oda Paccy, uyu niwe njye.”
Indirimbo ye nshya ivuga ku bantu bahora batega abandi imitego, bakishimira kubona ibibi ntibite ku byiza.
Indirimbo Oda Paccy yaherukaga gukora iri muri Hip Hop ni “Ibyatsi” yavuzweho byinshi inatuma yamburwa ubutore n’Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu.
Iyi ndirimbo "Sibo" yakorewe muri Empire Record, studio ya Paccy anabarizwamo nk’umuhanzi. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Frank Wallet bose n’ubundi babarizwa muri Empire Record.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA ODA PACCY YISE "SIBO"



















TANGA IGITEKEREZO