Uyu musore winjiye muri iyi sosiyete tariki 14 Gicurasi 2023 akayisohokamo tariki 27 Ugushyingo 2023, icyo gihe asezera ntiyashatse kugira byinshi atangaza ku cyatumye atandukana nayo.
Ku mugoroba wa tariki 20 Mutarama 2023 Okkama yabwiye Radio Rwanda ko yatandukanye n’iyi sosiyete nyuma yo gusanga imudindiza cyane mu mikorere.
Ati “Nigeze kugira abarebera inyungu n’ibikorwa byanjye ariko twaratandukanye. Ni ukuvuga ngo hari igihe nk’umuhanzi ureba ukabona intumbero zawe n’ibyo ushaka kugeraho ntabwo uzabigereho uri kumwe n’abantu runaka.”
“Biba ngobwa ko hari abo ugomba gusiga inyuma muri urwo rugendo kugira ngo ukomeze kugenda wemye utagoramye. Byarandindizaga cyane.”
Yakomeje agira ati “Njye namenyanye na MetroAfro nsanzwe mfite ikipe dusanzwe dukorarana, njyayo nayo narayijyanye mvayo turagarukana .”
Okkama witegura gushyira hanze EP (Extended Play) ye ya mbere muri uyu mwaka, yatandukanye na MetroAfro bamaze gukorana indirimbo ebyiri, ‘Wallah’ na ‘Ooh shito’.
Kuri ubu iyi sosiyite "MetroAfro" isigaranye abahanzi barimo Confy na Boukuru.

Umva “Wallah” indirimbo Okkama aherutse gushyira hanze


Ibitekerezo 0