00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Omah Lay yaciye amarenga ku rukundo afitiye Tiwa Savage

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 17 February 2023 saa 04:11
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Stanley Omah Didia uzwi nka Omah Lay, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko yoherereje indabo umuhanzikazi Tiwa Savage.

Ibi byaje nyuma y’uko Tiwa Savage asangije imbaga y’abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, amashusho agaragaza indabo uyu musore w’imyaka 26 yamwoherereje.

Ntibyarangiriye aho, Omah Lay yanyarukiye kuri Twitter ashyiraho ifoto ya Tiwa Savage, yandikaho amagambo ashimangira amarangamutima amufitiye.

Yanditse agira ati “ Nanjye nkunda Tiwa Savage.”

Ibi byavugishije benshi mu bakunzi b’aba bahanzi bombi, ndetse bamwe batangira kugaragaza ko uyu musore ashaka kujya mu mubano udakwiye n’uyu mugore w’imyaka 43, wanavuzwe mu rukundo na WizKid mu myaka ishize.

Hari abaketse ko byaba biri mu mujyo wo kumenyekanisha indirimbo aba bombi bari gutegura, cyane ko ari bumwe mu buryo abahanzi bakunze gukoresha kugira ngo bakomeze bahangwe amaso.

Omah Lay ni umusore umaze kubaka izina mu ruganda rwa muzika ku mugabane wa Afurika ndetse no hanze yayo. Izina rye ryazamutse cyane binyuze mu mu ndirimbo zakunzwe nka ‘Godly’, ‘Damn’, ‘attention’ yakoranye na Justin Bieber n’izindi.

Omah Lay ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Afurika
Omah Lay yaciye amarenga y'urukundo rwe na Tiwa Savage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages