Orchestre Impala de Kigali irakora igitaramo cya muzika kuri uyu Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2013 kuri Stade Régional i Nyamirambo guhera i saa cyenda z’amanywa.
Ni nyuma yo kongera kwisuganya kwa bamwe mu bari bagize iyi Orchestre mu mwaka wa 2012, ndetse kuva ubwo bagatangira kuzenguruka igihugu bacurangira Abanyarwanda.
Atangaza intego z’iki gitaramo kizabera i Kigali, Sebigeri Paul uzwi ku kazina ka “Mimi la Rose”, yavuze ko icyo bagendereye cyane ari ukwigaragariza abakunzi babo batuye mu mujyi wa Kigali hamwe no gusabana nabo.
Ati “Twazengurutse mu turere hafi ya twose tw’u Rwanda dukora ibitaramo ariko ntiturakora igitaramo cyacu cyihariye mu Mujyi wa Kigali, kandi tuhafite abakunzi batari bacye; ubu Kigali niyo itahiwe mu kubona uburyohe bw’umuziki wiganjemo umurya wa gitari uherekejwe n’imbyino zidasanzwe z’Impalage.”
Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, Orchestre Impala iravuga ko iri no gutegura izindi ndirimbo nshya, zizanaririmbwa muri iki gitaramo hamwe n’izindi zisanzwe.
Orchestre Impala kandi, itangaza ko kwinjira bizaba ari amafaranga 1000, ndetse na 3000 mu myanya y’icyubahiro.
Orchestre Impala yatangiye mu mwaka w’1974 itangira igizwe n’abantu bagera kuri barindwi aribo ; Sebanani Andre witwaga Pepe La Rose, Gasasira Jean Felixis uzwi nka Soso Mado, Kalimunda Jean Pierre bahimbaga Kali wa Njenje hari Kandi Rubangura François bitaga Maître Rubangi, Ngenzi Fidèle bahimbaga Fidèle Jacard, Semu Jean Berechimas bahimbaga Semu wa Semu, Gasigwa Abdukatifu bahimbaga Tubi Lando, na Sebigeri Paul Bahimbaga Mimi La Rose.
Babiri mu bari bayigize bakiriho aribo Sebigeri Paul bakunda kwita Mimi la Rose na Ngenzi Fidèle bita Fidele Jakard, baza kwisuganya bashaka abandi bacuranzi kuva mu mwaka wa 2012 bongera gucuranga nka Orchestre Impala.
Orchestre Impala izwi cyane mu ndirimbo nka Anitha Mukundwa, Abagira amenyo, Ibyisi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane, ndetse n’izindi zitandukanye n’ubu zigikunzwe hirya no hino.



















TANGA IGITEKEREZO