P Fla umuhanzi ukora injyana ya HipHop hano mu Rwanda wamenyekanye mu ndirimbo “Ntuzankinishe “, uherutse gukubuka mu gihome mu minsi ishize aho yari afungiye aho bita kwa Kabuga akekwaho gucuruza ibiyobya bwenge, kuri ubu aratangaza ko abona umuziki nyarwanda cyane cyane injyana ya Hip hop idafite abayikora bayizi, kuko abona umwe mu bahanzi bakunzwe muri iki gihe uzwi nka Amag The Black akiri umwana nk’uko yavuga “Babu”.
P Fla akomeza avuga ko impamvu Amag The Black yamenyekanye, ari uko yari afunze bityo rero bigatuma Amag yigaragaza. P Fla yagize ati: “ Njye mbona ntazi aho injyana ya hiphop igana, kuko nimba dufata Amag The Black nk’umuhanzi ukomeye muri hiphop, naho njye mbona akiri umwana muto nk’uko navuga umuraperi muto witwa Babu”.
Aganira na IGIHE, Amag The Black yagize ati: “ Nta kibazo njye mfite ku magambo amvugwaho, nimba mfatwa nka Babu nabyo nta cyo, kuko nawe afite abakunzi be, nibyiza cyane kuko abakunzi mfite ndumva banyishimira kandi bakanezezwa n’ibikorwa byanjye, rero aho guta umwanya mu magambo nakora hanyuma hakavugwa ibikorwa”.
Kuri ubu Amag The Black yaba amaze gukora indirimbo yise “ Turi ku ishuli” izajya hanze ku itariki ya 25 Mata 2013.
Reba indirimbo "Ntaruhuka" ya P Fla.
Umva indirimbo " Umunwa" ya Amag The Black.



















TANGA IGITEKEREZO