00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Paccy arabara inkuru y’ukuntu inshuti zamutegetse kubenga umusore (Video)

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 24 November 2014 saa 11:12
Yasuwe :

Uzamberumwana Pacifique uzwi mu muziki nka Oda Paccy, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ivuga uburyo yakunze umusore amushyizeho umutima we wose nyuma inshuti ze ziba kidobya amwanga atabikuye ku mutima.
Mu kiganiro Oda Paccy yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo y’urukundo yise ‘Banseka’, yasobanuye ko ibyo yaririmbyemo ari ukuri kw’ibyamubayeho mu rukundo ahitamo kubisangiza abafana kugira ngo bazirinde ikintu cyose cyabaca intege mu rukundo.
Uyu muhanzi (…)

Uyu muhanzi wahoze ukundana na Lick Lick ndetse bakabyarana umwana, ngo si we yaririmbye ahubwo ibyamubayeho ni ku wundi musore yakunze ariko hazamo gucibwa integer n’inshuti ze baratandukana.

Ati “Ntabwo ari Lick Lick mvuga, ibiri muri iyi ndirimbo byambayeho. Ni inkuru y’urukundo burya harI ukuntu wikundira umuntu abantu bakajya baguca intege ukagera ubwo utinya kugaragaza urukundo umufitiye ukajya unatinya ko abantu bamenya ko umukunda”

Ibyo Paccy aririmba muri Banseka ni ibyamubayeho gusa yirinze kuvuga izina ry’umusore bakundanaga.

Ati “Byambayeho, ndi umuntu mfite umutima, nigeze gukunda umuntu ariko abantu bakajya banca intege. Nigeze gushyira ifoto ye muri telefone uwa mbere wabibonye aranseka bikabije binca intege nza kubyikuramo”

Paccy yashimishijwe no kuba Producer Meddy Saleh ari we wamukoreye iyi ndirimbo mu buryo bw’amashusho kubera ubuhanga amuziho. Mu byo yateganyaga gukora mu mwaka wa 2014, Paccy ngo asanga yarabigezeho ku gipimo cya 90%.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages