00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pamaa na Li John bashyize hanze indirimbo ‘Oya’ yomora abahebye urukundo

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 5 September 2024 saa 07:37
Yasuwe :

Umuhanzi Pamaa afatanyije n’umuvandimwe we Li John bakoze mu nganzo yabyaye indirimbo itanga ihumure ku bantu bari mu rukundo badafite icyizere ko ruzaramba.

Ndatimana Thierry [Pamaa] na mukuru we Iradukunda Jean Aime wamamaye nka Producer Li John mu gutunganya indirimbo bamaze iminsi bahuza amaboko bagakora indirimbo zikunzwe n’abatari bacye ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro Pamaa yagiranye na IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru y’urukundo, aho umuntu agaragaza kudatekana n’impungenge zo kudakundwa bifatika akabunza imitima bigahangayikisha uwo bakundana.

Ati “Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru ibaho mu buzima bw’abakundana, aho umwe muri bo atangira kugaragaza impungenge ko ahari adakundwa, akamera nk’udafite icyizere, anagaragaza ko ashidikanya ku hazaza h’urukundo arimo.

“Hanyuma rero iyi ndirimbo ni igisubizo umukunzi we amuha amubwira ati ‘Kukuvaho (Oya) ntibyambaho’.”

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo zirimo ‘Naragusariye’ nayo yakoranye na Li John na ‘Ndi Tayali’ ari nayo yari aherutse gushyira hanze mu buryo bw’amashusho, yanyuzwe no kongera gushimisha abakunzi be mu ndirimbo nshya.

Uyu musore muto arota kuba umunyamuziki mpuzamahanga nkuko abigarukaho ndetse akavuga ko imbaraga ze yazihaye umuziki, uzanamugeza ku nzozi ze kuko ari mu maboko meza kuko ya mukuru we wagize uruhare mu itunganywa ryayo.

Ku mpamvu Li John yahisemo gutera ingabo mu bitugu murumuna we, avuga ko “afite impano idashidikanywaho numvaga duhuje imbaraga twakora ikintu cyiza kandi gisobanutse.”

Pamaa asaba buri wese ukunda umuziki Nyarwanda wifuza ko wagera kure, gusakaza ibihangano bye, benshi bakamenya impano ihambaye imurimo yafasha benshi.

Pamaa yashyize hanze indirimbo yafasha abari mu rukundo
Li John yagize uruhare mu itunganywa ry'indirimbo 'Oya' ya Pamaa
Pamaa na Li John basanzwe basanzwa bafatanya mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages