00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Peace abona hari imbogamizi nyinshi zituma adatera imbere muri muzika

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 21 May 2013 saa 07:49
Yasuwe :

Jolis Peace umuhanzi uri mu kigero cy’imyaka 21 akaba akora injyana ya R&B atangaza ko amikoro make ari kimwe mu birushaho kudindiza ubuhanzi bwe.
Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: Mpamagara, Nakoze iki, Musimbure, ndetse n’indirimbo aheruka no gukorana indirimbo yitwa “Beautiful” Alpha Rwirangira.
Aganira na IGIHE, Peace yavuze ko amikoro make ajya atuma hari ubwo acika intege akaba yasubira inyuma.
Soma ikiganiro kirambuye hano:
IGIHE: Peace muzika yawe muri (…)

Jolis Peace umuhanzi uri mu kigero cy’imyaka 21 akaba akora injyana ya R&B atangaza ko amikoro make ari kimwe mu birushaho kudindiza ubuhanzi bwe.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka: Mpamagara, Nakoze iki, Musimbure, ndetse n’indirimbo aheruka no gukorana indirimbo yitwa “Beautiful” Alpha Rwirangira.

Aganira na IGIHE, Peace yavuze ko amikoro make ajya atuma hari ubwo acika intege akaba yasubira inyuma.

Soma ikiganiro kirambuye hano:

IGIHE: Peace muzika yawe muri rusange urabona ihagaze ite?

Peace: Sha nkubwije ukuri mfite ibintu byinshi bituma ntatera imbere kabisa.

IGIHE: Watubwira zimwe muri izo mbogamizi zituma udatera imbere uko ubyifuza?

Peace: Imbogamizi ni nyinshi umuntu agenda ahura nazo, gusa zimwe muri izo njye zikunda kumbangamira, ni ukuba ntakora gahunda zanjye uko mbyifuza bitewe n’ikibazo cy’amikoro.

IGIHE: Ubwo uvuze amikoro ushatse kuvuga iki?

Peace: Nshatse kuvuga ko nimba nkoze indirimbo, nshobora kumara igihe kirenga umwaka ntarabona uko nyikorera amashusho, kandi kugeza ubu indirimbo idafite amashusho ntacyo iba imaze ugasanga rero umuntu acitse intege gusa ni uko impano y’umuntu idapfa kuzimira.

Reba amashusho y’indirimbo "Beautiful" Peace yakoranye na Alpha Rwirangira.

IGIHE: Ubona nyuma y’igihe kinini umaze muri muzika nta mpinduka n’imwe uragira kuri muzika yawe?

Peace: Kuri ubu ndashimira Imana cyane kuko irimo kugenda inkorera ibitangaza.

IGIHE: Ibyo bitangaza watubwira kimwe muri byo se?

PEACE: Kugeza ubu nashyize hanze amashusho y’indirimbo yanjye bwite nise “Musimbure”, gusa maze no gukorana indirimbo n’abahanzi benshi batandukanye, ugasanga rero n’intambwe imwe ikomeye ndimo kugenda ntera.

IGIHE: Ninde muhanzi mumaze gukorana indirimbo wagushimishije?

Peace: Abahanzi bose twakoranye indirimbo zaranshimishije, gusa muri abo hari iyo nakoze ituma abakunzi banjye bongera kurushaho kunyereka ko bakinshyigikiye, iyo ndirimbo ni “Beautiful” nakoranye n’umuhanzi Alpha Rwirangira.

IGIHE: Urakoze cyane kuri iki kiganiro Peace.

Peace: Murakoze

Kuri ubu Peace akaba yashyize hanze indirimbo nshya yise "Uranyigishije".

Uretse Peace n’abandi bahanzi mu Rwanda baracyazitirwa n’amikoro make kugira ngo batere imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages