00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pizzo John yahishuye amananiza yabanje gushyirwaho mbere yo gukorana na Ruger

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 29 December 2023 saa 01:14
Yasuwe :

Umuhanzi Pizzo John yahishuye imvune yahuye nazo zirimo gusabwa amafaranga menshi ubwo yegeraga Ruger wo muri Nigeria ngo bakorane indirimbo.

Pizzo John yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe ku itariki 26 Ukuboza 2023.

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga icumi mu Bubiligi yagarutse ku mananiza yashyizweho n’abareberera inyungu Ruger.

Yagize ati “Urabizi se bariya bahanzi ni abana beza. Iyo mwahuje buri kintu cyose mwagikorana. Ariko rero abamureberera inyungu baragoye cyane. Babanje kunsaba amafaranga ntabasha kubona nyuma bambwira ko tuzajya muri Nigeria gufata amashusho, ibyo byose bagira ngo amafaranga akunde amvemo.”

Pizzo John yigiriye inama yo gutegereza igihe Ruger azagarukira i Burayi aje mu biruhuko babona gukorana indirimbo banafatira amashusho i Burayi.

Kugeza ubu iyi ndirimbo yararangiye igisigaye ni ukuyisohora dore ko biri mu byamuzanye mu biruhuko kugira ngo abashe kuyamamaza.

Pizzo John kandi afitanye indirimbo na Big Fizzo, Sat-B, Davis D, n’abandi bahanzi bafite amazina azwi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages